Dore amwe mu magambo y'Igifaransa akoreshwa no mu Cyongereza (Igice cya mbere) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muri ayo magambo harimo inyito n'imvugo:

A la carte: Ni ijambo rikoreshwa igihe ugiye kugura amafunguro aho barira (restaurant), ariko ugatumiza amafunguro atandukanye n'ayo baba bateguye muri rusange.

Café: Aho bacururiza ikawa, icyayi, ibindi binyubwa bidasembuye n'ibyo kurya byoroheje.

Aperitif: Ikinyobwa gifatwa mbere y'ifunguro. Akenshi kikaba gisembuye.

Forte: Ushatse kubwira umuntu ko nta bumenyi afite mu kintu runaka. It is not your forte. Mu Gifaransa: Ce n'est pas ton point fort. Cyangwa se aka ya mvugo yateye ngo si ibintu byawe.

Touché: Igihe ubwiye umuntu ko ibyo akoze bikugeze ku mutima

Bon appétit: Kwifuriza umuntu kuryoherwa n'amafunguro

Chef: Mu Gifaransa ubusanzwe bisobanura umukoresha cyangwa umuyobozi, ariko bikanavuga inzobere mu guteka kimwe no mu Cyongereza.

Hors d'œuvre: Ifunguro rikonje cyangwa rishyushye rifatwa mu cyiciro cya mbere cy'ifunguro nyamukuru.

Bourgeois: Icyiciro cy'imibereho iciriritse.

Connoisseur: Iri jambo n'ubwo ridahuye 100% n'iry'Igifaransa connaisseur, bitandukanira ku nyuguti 'o' na 'a', yombi agasobanura impuguke mu kintu runaka.

Vis-à-vis: Mu ndimi zombi bisobanura: Ugereranyije na…cyangwa ku byerekeye…

Fiancé: Umukunzi muzashakana

En route: Mu nzira / mu muhanda

Chauffeur: Ugenza ikinyabiziga

Rendez-vous: Gahunda, kubonana cyangwa guhura n'umuntu.

Déjà-vu: Ikintu ubona ugasanga atari ubwa mbere ukibonye ariko utibuka aho wakibonye.

Ménage à trois: Abantu babiri bahurira kuri umwe mu buryo bw'imibonano mpuzabitsina kandi harimo abashakanye.

Voilà: utyo (there you are)

Nouveau riche: Umuntu ukize vuba

Biracyaza…




Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/utuntu-n-utundi/article/dore-amwe-mu-magambo-y-igifaransa-akoreshwa-no-mu-cyongereza-igice-cya-mbere

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)