Dore uburyo 10 wakoresha ukabasha gushyiraho... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Gukora werekeza ku ntego zawe bituma udahungabana bigatuma ukora ukiyima n'umwanya wo kwiyitaho ariko bikaba byatuma usohoza icyo wiyemeje. Mu gihe ushaka gutegura intego nziza hari ibyo wakwibandaho cyane.

1.Ukwiriye gutegura intego isobanutse (SMART Objectives)

Iyo intego yawe idasobanutse nta kintu na kimwe ubasha kugeraho. Iyo wateguye intego utitayeho bituma nta n'icyo ugeraho. 

2.Ujye ukora urutonde rw'ibyo wifuza

Fata ikaramu wandike utegure ibyo ushaka kugeraho. Aho kurota wicaye ngo utekereze ibyo utazageraho, icara wiyiteho wandike kandi uteganye gusohoza ibyo wavuze. Ubushakashatsi bwagaragaje ko iyo umuntu yateguye atajya agira ikibazo kuko ibyo yifuza bisohora vuba cyane.

3.Sobanura intego zawe

Fata ibyo uteganya kugeraho, ubyiyegereze aho ubonesha amaso yawe buri mwanya. Bifate ubyerekeze hafi yawe. Tekereza ku cyo uzihemba nuramuka ugeze ku ntego zawe. Intego zawe zishyire mu bwogero, aho uhora ubona ndetse aho uhora uzibuka.

4.Fata ingamba

Ese ni iki uzakora kugira ngo za ntego zawe zigerwe ho? Icara hamwe ufate ingamba kandi bizakunda. Uzabigeraho.

5.Hozaho

Intego zisaba guhozaho, zisaba kuba wowe ukora cyane kandi buri munsi. Niba ushaka kugera kuri byinshi, icara ukore cyane buri munsi ureme ubishya.

Inkomoko: OperaNews



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/115535/dore-uburyo-10-wakoresha-ukabasha-gushyiraho-intego-zizakugeza-ku-ntsinzi-yawe-115535.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)