Dr. Karangwa uyobora Laboratwari y'u Rwanda y... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

RFL yatangijwe mu 2018 ifite inshingano rusange yo guha abayigana serivisi zo gusuzuma no gupima ibimenyetso mu buryo bwa gihanga byakenerwa mu butabera, n'izisabwa n'abantu ku giti cyabo cyangwa izindi nzego n'imiryango baba abo mu gihugu cyangwa abo mu mahanga.

Ifite kandi inshingano yo kwihaza mu ngengo y'imari no gusagurira isanduku ya Leta. By'umwihariko RFL, ibisabwe n'uwo ariwe wese ubikeneye, ifite inshingano zikurikira: gukusanya, gupfunyika, gutwara, kwakira, kubika no gusuzuma ibimenyetso by'ahakorewe icyaha.

Iki kigo cyagendanye n'amajonjora ya Miss Rwanda 2022 kugeza uyu munsi, aho abakobwa 20 batangiye umwiherero w'ibyumweru bitatu kuva kuwa 28 Gashyantare 2022 uzangira tariki 20 Werurwe 2022, ubera kuri La Palisse Hotel Nyamata.

Ibyapa bigaragaza serivisi zirenga 12 za RFL bigaragara aho abakobwa baba bari n'ahandi. Ndetse, abategura Miss Rwanda bagaragaza ko bishimiye kugenda urugendo na RFL rwo guhitamo abakobwa 20, bazavamo Nyampinga w'u Rwanda.

Umuyobozi Mukuru wa Laboratwari y'u Rwanda y'Ibimenyetso bya Gihanga byifashishwa mu butabera (RFL), Dr Charles Karangwa yabwiye INYARWANDA ko bateye inkunga irushanwa rya Miss Rwanda kugira ngo bashyire itafari ryabo mu rugendo rwo guteza imbere umwana w'umukobwa.

Ati 'Gutera inkunga Miss Rwanda icya mbere bigenda muri gahunda n'umurongo wa politike y'igihugu cyacu, umwana w'umukobwa, urubyiruko muri rusange ariko by'umwihariko umwana w'umukobwa, kumushyigikira.'

Akomeza ati 'Gushyigikirwa n'ikigo nka RFL twumva ari ishema. Ikintu cya mbere ko twujuje inshingano z'igihugu, ikindi kandi iyi gahunda ya Miss Rwanda ikurikirwa n'abantu benshi cyane. Abantu benshi cyane, ku buryo twaciye no muri uwo muyoboro kugira ngo dushobore kumenyekanisha serivisi zacu.'

Dr Karangwa avuga ko aho Miss Rwanda 2022 yanyuze hose n'ibikorwa bya RFL byagaragaye. Avuga ko muri iki gihe bari kubona abantu benshi bashaka serivisi zabo, bababwira ko babimenye binyuze mu irushanwa rya Miss Rwanda bakurikiye.

Ati '[…] Umubare w'abantu bagenda batugana ugenda wiyongera umunsi ku munsi. Baranabikubwira, bakatubwira bati twabamenye kubera Miss Rwanda. Urumva rero twumva ko ari ikintu cyiza twashyiramo imbaraga koko.'

Uyu muyobozi yavuze ko iri rushanwa rimaze gutanga umusanzu ufatika mu guteza imbere umwana w'umukobwa, aho bamwe mu barinyuzemo babonye akazi, bihangira imirimo, abandi aho bakomanze imiryango irafunguka, imishinga yabo iterwa inkunga n'ibindi.

Dr Karangwa anavuga ko RFL yakoranye n'abakobwa banyuze muri Miss Rwanda, barimo Miss Mutesi Jolly wabaye Miss Rwanda 2016 kandi ko bazakomeza gukorana.

Icyerekezo cya RFL: Iki kigo gifite intego y'uko mu myaka itanu iri imbere, kizaba ari igicumbi ndetse n'ikigo cy'icyitegererezo (center of excellence) muri serivisi yaba mu karere ndetse no hirya yako bityo bagatanga umusanzu wabo kuri ibyo bihugu bitari byagira izi serivisi.

Bazashyiraho ikigo gikomeye gitanga amasomo n'amahugurwa mu nzego zitandukanye mu bijyanye n'izi serivisi.

RFL ifitanye ubufatanye na Kaminuza zikomeye, ku buryo bizabafasha kugera kuri iyo ntego. Mu gihe cya vuba, RFL irashaka ko izaba yageze kuri 'accreditation', uburyo RFL izaba yemewe ku rwego Mpuzamahanga. 

Ukeneye serivisi za RFL wahamagara 4636 cyangwa ukanyura kuri websit ariyo: www: rfl.gov.rw

Serivisi 5 zitangwa na Rwanda Forensic Laboratory:

1. Serivisi ya 'Document and Finger Print'

Iyi serivisi ifasha mu gupima inyandiko mpimbano no kugereranya ibikumwe by'abakekwaho ibyaha.

2. Serivisi ya 'Digital Forensic'

Iyi serivisi ishinzwe gupima, gusuzuma, kugenzura ibyaha n'ibindi byakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga bikenewe n'inzego, ibigo, n'abantu ku giti cyabo.

3. Serivisi ya 'Forensic Medicine'

Iyi serivisi ikoresha ubuhanga bwa kiganga mu gusuzuma imibiri y'abitabye Imana hagamijwe kugaragazwa icyateye urupfu.

4. Serivisi ya 'Microbiology'

Iyi serivisi ipima ibintu byose byahumanyijwe na 'microbes', ku buryo uwabirya cyangwa uwabinywa byamuhumanya cyangwa bikamuviramo urupfu.

5. Serivisi ya 'Ballistics and Toolmark'

Iyi Serivisi ifasha mu gupima no guhuza ibimenyetso bigendanye n'imbunda n'amasasu, hagamijwe kubihuza n'ibimenyetso byakuwe ahabereye icyaha.

Inkuru wasoma: Serivisi 5 zitangwa na Rwanda Forensic Laboratory (RFL) ikomeje kuba hafi Miss Rwanda 2022


Dr Charles Karangwa uyobora Laboratwari y'u Rwanda y'Ibimenyetso bya Gihanga byifashishwa mu butabera (RFL) yavuze ko banyuzwe n'imikoranire bafitanye na Miss Rwanda 2022

 

Dr Karangwa yavuze ko bazakomeza kwifashisha abahatanye muri Miss Rwanda mu bikorwa bitandukanye bya RFL- Aba bakobwa 20 nibo bari mu mwiherero 

Dr Karangwa yavuze ko Miss Rwanda yatumye umubare w'abakenera serivisi za RFL wikuba kabiri- Avuga ko bazakomeza guteza imbere umwana w'umukobwa

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA DR CHARLES KARANGWA UYOBORA RFL




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/115102/dr-karangwa-uyobora-laboratwari-yu-rwanda-yibimenyetso-bya-gihanga-byifashishwa-mu-butaber-115102.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)