FERWAFA yagaruye irushanwa ry'abatarengeje imyaka 17 rizitabirwa n'amarerero y'umupira w'amaguru, amashuri yisumbuye, amashuri y'ikitegerezo, ndetse n'amakipe y'abato ashimikiye ku makuru yo mukiciro cya mbere n'icya kabiri.
Iri rushanwa rizitabirwa n'abana batarengeje imyaka 17 bavutse kuva tariki 1 Mata 2005. Iri rushanwa kandi rizitabirwa n'ibyiciro byombi abahungu n'abakobwa.Â
Amakipe yifuza kwitabira iri rushanwa rizatangira tariki ya 2 Mata 2022, agomba kohereza email iriho n'imyirondoro y'ikipe yujuje neza.Â
Ikipe kugira ngo nibura yemererwe kwitabira igomba kuba yarandikishije abakinnyi batari munsi ya 15, nta mukinnyi uzakinira ikipe atanditsemo kandi umukinnyi udafite irangamuntu agomba kuba afite icyemezo cy'amavuko.
Ifishi igaragaza umwirondoro w'ikipe