- Aba bagore bakora imitobe mu mbuto bagapfunyika mu macupa y'ibirahure, aya pulasitiki barayasezereye
Ni ibitekerezo bagize bagendeye ku kuba ako Karere ka Gakenke, kari mu dukunze kwibasirwa n'ibiza, ahanini bituruka ku mihindagurikire y'ibihe, bikagira ingaruka ku byiciro binyuranye by'abaturage, cyane cyane abagore.
Mu kugerageza kubyigobotora, abagore 40 bibumbiye mu itsinda ryitwa Rambagira Kawa, ribarizwa mu Murenge wa Ruli, biyeguriye ubuhinzi bwa kawa, bakaba bafatanya ubwo buhinzi no guhanga udutambaro badoda tw'isuku, tugenewe kwifashishwa n'abagore n'abakobwa mu gihe cy'imihango, kugira ngo bibafashe ubwabo kunoza isuku, no kugira uruhare rukomeye mu kurinda ubutaka n'ikirere, kwangizwa n'imihindagurikire y'ibihe.
Murekatete Odette ni umwe muri abo bagore, agira ati 'Mbere wasangaga henshi nko mu bisambu, mu mirima, yewe no mu mayira, hanyanyagiye za Cotex zakoreshejwe, kubera ko n'ibizikoze ibyinshi ari amashashi, ugasanga biratumuka bya hato na hato. Twe nk'abagore bikadutera ipfunwe, tugahorana umugayo, ariko noneho igikomeye kurutaho, bikagira uruhare mu kwangiza ubutaka buhingwaho n'aho bibaye ngombwa ko bazitwika, bikangiza ikirere'.
Izo cotex bikorera mu dutambaro, ngo zakemuye ibibazo bigera muri bibiri by'ingutu byari bibugarije.
Ati 'Tumaze kubona ko hari icyo twe nk'abagore twabikoraho mu kugerageza kugabanya ibyago dutezwa n'imihindagurikire y'ibihe, twigiriye inama yo gutangira gukora cotex twidodeye mu dutambaro, ifurwa, ikanikwa ku izuba, ikongera gukoreshwa nyuma yo kuyitera ipasi, umuntu akaba yamara n'imyaka itatu ayikoresha. Abagore n'abakobwa biturinda kudashora amafaranga ya buri munsi yo kugura cotex mu maduka, bikanarinda ubutaka n'ikirere cyacu kwangirika kuko nta mashahi aba akinyanyagiye'.
- Izi ni zimwe muri Cotex zikozwe mu dutambaro abagore bo mu Karere ka Gakenke bakora
Ibi bitekerezo abihuriyeho n'abagize Koperative KOVAFGA ihurije hamwe abiganjemo abagore, bakora umutobe na divayi mu nanasi na marakuja, bahamya ko Politiki yo gukumira iyangirika ry'ibidukikije bayumvise bwangu.
Yagize ati: 'Mbere imitobe twabaga twatunganyije twayipfunyikaga mu macupa ya pulasiki. Aho tumenyeye ko ayo macupa agira uruhare mu kwangiza ibidukikije, twihutiye kuyacikaho, aho ubu dufunga imitobe mu macupa yabugenewe y'ibirahuri n'amacupa azwi nka kanete. Uyu ukaba umusanzu wacu mu kwirinda ingaruka z'imihindagurikire y'ibihe'.
Mu gikorwa cyo kwihiza umunsi mpuzamahanga w'abagore, cyabereye mu Karere ka Gakenke ku wa kabiri tariki 8 Werurwe 2022, mu mbwirwaruhamwe z'abayobozi batandukanye, bagiye bitsa cyane ku kwibutsa abatuye Akarere ka Gakenke, gakunze kwibasirwa cyane n'ingaruka z'imihindagurikire y'ibihe, bigateza ibiza n'imyuzure bituma bava mu byabo, abahaburira ubuzima, n'ibikorwa remezo bikahangirikira.
Nk'ubu mu myaka ibiri ishize, ibiza byahitanye ubuzima bw'abantu basaga 50, bisenya amazu asaga ibihumbi bitatu, ibikorwa remezo nk'imihanda, amashanyarazi ndetse n'imyaka yangirika bikomeye muri aka Karere konyine.
- Abagore bo muri Gakenke bakataje mu mishinga ifitanye isano no kurwanya ingaruka z'imihindagurikire y'ibihe
Minisitiri w'Ibidukikije, Dr Mujawamariya Jeanne d'Arc, wari umushitsi mukuru muri uwo muhango, ashima ko uruhare rw'abagore rudasiba kwigaragaza mu bikorwa bituma habaho impinduka, by'umwihariko barushaho guhangana n'ingaruka z'imihindagurikire y'ibihe.
Agaragaza ko uburinganire n'imihindagurikire y'ibihe, bifitanye isano rikomeye, ku buryo kimwe muri byombi kititaweho, byagorana ko abantu bagera ku byiza bifuza.
Yagize ati 'Byombi bifite ibyo bihuriyeho mu buryo bukomeye. Uburinganire hagati y'umugore n'umugabo butitaweho n'icyizere cyo kuzagera ku byiza twifuza, byaba biri kure. Ni yo mpamvu mpamagarira abaturage cyane cyane abagabo, kunganira abagore babubakira za rondereza mu mwanya wo gutema amashyamba. Za ruhurura ziterwa n'amazi ava ku bisenge by'inzu, nizisimbuzwe ibigega bifata amazi aturuka ku nyubako zacu, kugira ngo binarinde abana bacu impanuka cyangwa kujya kuvoma banyagirwa'.
Yanagaragaje uburyo abagore bazahazwa cyane n'ingaruka z'imihindagurikire y'ibihe, ugereranyije n'abagabo, ahanini bitewe n'uko igice kinini cy'abatishoboye ari abagore, ndetse no kuba ari bo bihariye igice kinini cy'umutungo kamere, ahanini ari na wo wibasirwa cyane n'imihindagurikire y'ibihe.
- Abitabiriye umunsi mpuzamahanga w'abagore bari babukereye mu myambaro igaragaza umuco nyarwanda
Mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w'abagore, imiryango 24 yorojwe inka, indi isaga 200 yorozwa amatungo magufi, bamwe mu bagore bahabwa telefoni zigezweho zo kubunganira mu itumanaho.
Hatanzwe kandi ibigega bifata amazi, hagamijwe kurinda imiryango ingendo ndende bakora bajya gushaka amazi meza; hakaba n'abashyikirijwe imbabura za rondereza mu rwego rwo kubarinda gukoresha ibicanwa bihumbanya ikirere.
Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Prof. Jeannette Bayisenge, yagaragaje ko umubare w'ingo zikoresha umuriro w'amashanyarazi wiyongereye uva kuri 7.7% muri 2010 ugera kuri 20.3% muri 2017.
Umubare w'abakoresha inkwi waragabanutse uva ku 9.4% mu mwaka wa 2010 ugera kuri 2.5% muri 2017 ku bagabo bayoboye ingo, mu gihe ku bagore bayoboye ingo, umubare wagabanutse uturutse ku 8.2% muri 2010 ugera kuri 7.1% muri 2017.
- Aba ni bamwe mu bajyanama b'ubuzima bari baserutse mu mwambaro wabo
Ibi bigaragaza ko hari impinduka mu kuba abantu bagenda barushaho gusobanukirwa akamaro ko gukoresha ibicanwa bigezweho bidahumanya ikirere, ibifatwa nk'uburyo bwo kurinda ibidukikije.
Icyakora ngo iyi mpinduka ntabwo iri ku muvuduko wifuzwa, ari naho ahera asaba uruhare rw'umugore n'umugabo mu buryo bufatika.