Gasabo: Umusore yagwiriwe n'inzu yarimo kubakwa ahita ahasiga ubuzima #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu murenge wa Bumbogo mu karere ka Gasabo Umusore uri mu kigero cy'imyaka 29 yagwiriwe n'inzu ahita apfa.Birakekwa ko iyi mpanuka yatewe nuko inzu yari arimo yubatswe mu buryo busondetse.

Uyu musore witwa Rutabagisha Jean Bosco uvuka mu karere ka Nyaruguru niwe abaturage bavuga ko yaguye muri iyi moanuka y'iyi nzu yarimo kubakwa ubwa yajyaga gutegura imbaho zari ziteze rento y'uwitwa Bunganumuremyi Donat yubatswe mu mudugudu wa Ryakigogo uri mu kagari ka Kinyaga,umurenge wa Bumbogo muri Gasabo.

Ahagana saa sita zishyira saa saba z'amanywa zo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 23 Werurwe 2022 nibwo inkuru y'urupfu rwe yamenyekanye.

Abaturage babwiye TV1 dukesha iyi nkuru ko iyi nzu ikimara kugwa bageze kuri uyu musore wari umukarani mu Gakiriro ka Zindiro, basanga yamaze gupfa.

Umwe yagize ati " Turi gukura imbaho kuri iyi nzu kubera ko zari zaragurishijwe,nari ku ruhande rwo hirya uyu mwana zihitanye yari imbere,rento niyo ubwayo yamanutse imuhuza n'imbaho yari amaze gukuraho.Hari saa sita na 40.Ako kanya kikimugwaho nasanze akuka katakimurimo.

Abaturage benshi muri ako gace bemeje ko iyi nzu igeretse yari yubatswe nabi ndetse ko uyu musore yabereye igitambo abantu bari kuzayituramo.Bemeje ko ntawakubaka neza ngo nibakuraho imbaho ziyiteze imanuke yose.

Umunyamabanga w'Umurenge wa Bumbogo,Nyamutera Innocent,yemeje aya makuru anagira inama abubaka.Ati "Yateguraga imbaho zari ziteze kuri beto ya rento.Iyo beto yahise imumanukira iramugwira ahita apfa.Icyo tubwira abaturage bubaka,n'ugukurikiza amabwiriza y'imyubakire igendanye n'igishushanyo mbonera cy'umujyi wa Kigali cyangwa na Plan baba batanze,bakanubahiriza ibyo baba basabwa.

Benshi bibajije niba iyi nyubako yari ifite ubwishingizi aho abavandimwe b'uyu nyakwigendera bemeje ko urugendo rwose rukurikiraho baruhariye ubutabera.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/gasabo-umusore-yagwiriwe-n-inzu-yarimo-kubakwa-ahita-ahasiga-ubuzima

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)