Gatsibo: Akanyamuneza ku basaga ibihumbi 27 baruhuwe kuvoma amazi mabi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni umuyoboro uzuzura utwaye miliyari imwe na miliyoni 900 Frw ukaba ureshya na kilometero 99,8 aho uha amazi meza abaturage 27 447 bo mu mirenge ya Kabarore, Gitoki, Rugarama na Remera ahari amavomo 72 atanga amazi ku baturage.

Uburyo uyu muyoboro wakozwemo bacukuye isoko ya Minago amazi ahavuye akaba atunganyirizwa hejuru mu kigaga ubundi agakwizwa mu baturage.

Uyu muyoboro wuzuye ku bufatanye bwa World Vison yatanze 60% by'amafaranga mu gihe Akarere ka Gatsibo katanze 40%

Uko amazi meza yabaruhuye ku gusangira amazi n'inka

Kimwe mu byo abaturage bo muri iyi mirenge ine bishimira ku kubona amazi meza, harimo kubaruhura gusangira amazi aturuka mu mugezi n'inka.

Musengimana Mediatrice utuye mu Mudugudu wa Nyabikenke mu Kagari ka Nyamirama mu Murenge wa Gitoki, yagize ati 'Kuba twaregerejwe aya mazi byatugiriye akamaro kuko aho twavomaga hari amazi atari meza atemba uwo mugezi ukunda kujyamo n'inka. Iyo umuntu yabaga ahinguye ananiwe akajya kuyavoma, wabaga uvomye amazi atari meza ariko ubu iyo mpinguye mfata ijerekani nkajya kuvoma nkishyura amafaranga 20.'

Manishimwe Dina we yavuze ko atakirwaza impiswi cyane mu bana be ndetse ngo niyo ashatse gukora isuku ubu bisigaye bimworohera.

Ati 'Amazi twavomaga yari mabi, twagombaga kuyateka dushaka ayo kunywa. Ubu ikibazo cy'umwanda n'inzoka byavuyeho.'

Hari ababonye akazi ku isoko ya Minago

Abaturage bo mu muri iyi mirenge ine babonye akazi mu kubaka uyu muyoboro w'amazi barishimira iterambere bagejejweho n'amafaranga bahakura.

Bakora kuva saa Moya za mugitondo bagasoza saa Cyenda bagahembwa 1500 Frw.

Murebwayire Chantal umaze hafi imyaka ibiri ahabonye akazi, yavuze kuri ubu amaze kwigeza ku bintu byinshi birimo no kurihirira abana be amashuri.

Ati 'Gukora hano byaramfashije cyane kuko sinkisaba umugabo igitenge. Nguriyemo amatungo magufi, mfite ihene ebyiri nkagira ingurube ndetse n'abana banjye ninjye ubarihirira nta kibazo nkigira mu rugo.'

Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Sekanyange Jean Leonard, yavuze ko uretse umuyoboro wa Minago bari no gukora umuyoboro wa Byimana nawo uzaha amazi meza abaturage bo mu mirenge ya Kiramuruzi, Kiziguro na Murambi.

Ati ' Uyu muyoboro wa Minago n'indi dufite mu Karere kacu izazamura umubare w'abaturage bafite amazi kandi dufite na gahunda ko mu minsi iri imbere hari n'indi miyoboro izatunganywa ku buryo abaturage bagerwaho n'amazi bazagera kuri 90%.'

Ubuyobozi bw'Akarere ka Gatsibo buvuga ko bufite gahunda yo kubyaza umusaruro ikiyaga cya Muhazi aho amazi azahaturuka azakoreshwa mu mirenge ya Kiramuruzi, Kiziguro, Kabarore ndetse ngo bakanaha amazi utundi turere nka Kayonza na Nyagatare.

Kuri ubu abaturage bagerwaho n'amazi meza mu Karere ka Gatsibo bangana na 74% mu gihe Akarere kihaye intego yo gukomeza gutanga amazi meza ku baturage kandi ngo bizeye ko 2024 izagera abafite amazi meza ari 100%

Abaturage bishimira ko batakivoma amazi mabi nka mbere
Uyu muyoboro uzageza amazi meza ku baturage basaga ibihumbi 27



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gatsibo-akanyamuneza-ku-basaga-ibihumbi-27-baruhuwe-kuvoma-amazi-mabi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)