Ubutumwa yanyujije kuri Twitter, kuri uyu wa Kabiri tariki 08 Werurwe 2022, Gen Muhoozi yavuze ko yishimiye ibyo we n'abo bari bafatanyije mu gisirikare bagezeho.
Lt Gen Muhoozi Kainerugaba amaze iminsi agaragara mu bikorwa bya Politiki, uku gusezera kwe mu gisirikare, bamwe bakaba babifashe nk'ikimenyetso kigaragaza ko yaba agiye kurushaho kwibanda mu bya Politiki, dore ko bivugwa ko yaba ateganya kwiyamamariza kuyobora icyo gihugu akaba yasimbura se ku butegetsi bwa Uganda.
After 28 years of service in my glorious military, the greatest military in the world, I am happy to announce my retirement. Me and my soldiers have achieved so much! I have only love and respect for all those great men and women that achieve greatness for Uganda everyday.
â" Muhoozi Kainerugaba (@mkainerugaba) March 8, 2022