Gutoza abana umuco ni inshingano z'ababyeyi, abarezi n'abayobozi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Berekanye imbyino n
Berekanye imbyino n'imikino byiganjemo iby'umuco nyarwanda

Ukwezi k'umuco mu mashuri uyu mwaka, kwatangirijwe mu mashuri yose tariki 02 Gashyantare, ku kaba ari ukwezi kuba kugamije kwigisha no gutoza umuco nyarwanda abanyeshuri, kugira ngo bamenye, banasobanukirwe ubudasa bwawo, ubaranga kandi bakwiye kubakiraho ubuzima bwabo nk'Abanyarwanda.

Iki ni igikorwa ngarukamwaka kiba kigamije gukangurira abanyeshuri kumenya umuco, indangagaciro na kirazira ziwuranga, kuwubakundisha, kugira ngo bakure barangwa nawo, banawusigasira, kuko ariryo shingiro ry'ubuzima bw'umuryango nyarwanda.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n'ayisumbuye, Gaspard Twagirayezu, avuga ko gutoza umuco mu mashuri ari inshingano z'abayobozi nk'uko ari iz'abarezi n'ababyeyi, kandi nka Minisiteri ifite uburezi mu nshingano hari icyo bakoze.

Ati 'Ubundi umuco nyarwanda, iby'ibanze byigirwa mu masomo atandukanye dusanzwe dufite mu mashuri, ariko hari n'inyoborabiganiro twakoze muri kuno kwezi, hari n'izindi tuzagenda dukora ziyobora ibiganiro bizajya biba inshuro imwe buri kwezi mu mashuri'.

Yongeraho ati 'Ibi ni inyongera ku masomo twari dusanzwe dufite, kuva mu mashuri abanza kugeza mu mashuri yisumbuye, ariko tukaba dushaka ko ibi byajya biba ibikorwa byo gutuma abanyeshuri bicara hamwe, ari abanyeshuri, ari abarezi bagatekereza ku muco wacu'.

Minisitiri Twagirayezu avuga ko ibijyanye n
Minisitiri Twagirayezu avuga ko ibijyanye n'umuco nyarwanda mu mashuri bidakwiye kuba gusa mu kwezi byahariwe

Abayobozi b'amashuri basabwe kudategereza undi mwaka, kugira ngo hazongere kuba ukwezi k'umuco, ahubwo bakwiye gushaka umunsi umwe mu kwezi, uzajya wibanda n'ubundi ku bikorwa bigaragara muri kwa kwezi kwahariwe umuco mu mashuri.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco, Edouard Bamporiki, avuga ko umuco ari ubuzima kuko iyo urebye imibereho y'abakurambere, byari ubuzima bwabo, bikabaha imbaraga zo gukorera hamwe bakorera u Rwanda, ari naho yahereye asaba urubyiruko kwisanisha n'u Rwanda.

Ati 'Ubundi iyo uvuze u Rwanda uhita wumva iby'i Rwanda n'ibitari iby'i Rwanda, gusa n'u Rwanda ni ukuvuga ngo, ko u Rwanda wari umushinga wubakwa mu ruhererekane rw'ibihe, jye nk'Umuyanrwanda uyu munshinga ndawumva? Abanyarwanda ko bahora bimana u Rwanda, jye ndwimana nte? Abanyarwanda aho bari ko n'u Rwanda ruba ruhari, jye ndwandana nte? Umunyarwanda ko atarama u Rwanda jye ndutarama nte? Noneho rwa Rwanda rw'imihigo rukagira Abanyarwanda b'imihigo'.

Abanyeshuri bo muri Lycée de Kigali, ari naho ukwezi kwahariwe umuco mu mashuri kwasorejwe, bavuga ko bibasigiye byinshi mu byerekeye umuco nyarwanda, ariko kandi ngo bagiye guharanira kwisanisha n'u Rwanda.

Aha bari bicaye bumva impanuro z
Aha bari bicaye bumva impanuro z'abakuru

Sandrine Nyinawabera wo mu mwaka wa gatandatu, imibare, ubugenge n'ikoranabuhanga, avuga ko mu kwezi k'umuco bibukijwe gukunda igihugu, indangagaciro, kunoza umurimo n'ibindi byinsi bikubiye mu muco nyarwanda, akaba asanga umuco ukwiye guhabwa umwanya ukwiriye.

Ati 'Mbona ko urubyiruko bamwe muri bo bakomeza guha agaciro umuco wacu, kandi bagakoresha ururimi rwacu kuko ari ipfundo ry'umuco wacu. Bagakomeza kuvuga amagambo y'Ikinyarwanda neza, kabone n'ubwo hari abandi bakomeza gutana, bakajya mu yindi mico, ariko tuzakomeza gufatanya guha umuco umwanya ukwiriye kandi tubyiteho cyane'.

Emmanel Muhirwe wiga mu mwaka wa Kane ati 'Ubundi umuco nyarwanda ni twebwe, icyo utumariye ni uko utuma tubasha gusobanukirwa abo turi bo, aho twakomotse ndetse n'aho tugana tukabasha kuhamenya. Ikindi udushyiriramo itandukaniro hagati y'indi mico y'inzaduka n'imico y'ahandi, bityo bikaduha ubumwe nk'Abanyarwanda'.

Minisitiri Bamporiki yasabye urubyiruko kwisanisha n
Minisitiri Bamporiki yasabye urubyiruko kwisanisha n'u Rwanda

Abafite aho bahuriye n'uburezi bw'abana barasabwa gushyira imbaraga mu kubigisha umuco, kuko n'ubwo ari byiza ko bagira ubumenyi ndetse bakanajijukirwa, ariko byose ntacyo bishobora kubamarira batabaye Abanyarwanda bahamye.




Source : https://www.kigalitoday.com/uburezi/amashuri/article/gutoza-abana-umuco-ni-inshingano-z-ababyeyi-abarezi-n-abayobozi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)