Guverineri Habitegeko yagaragaje umuti w'ikibazo cya Ruhwa ikomeje kuyobywa ubutaka bw'u Rwanda bukajya ku Burundi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bavuga ko ibi biterwa n'ibikorwa byo gushaka amabuye y'agaciro Abarundi bakorera muri uyu mugezi hakiyongeraho ikibazo cy'isuri bituma amazi y'uyu mugezi yishakira inzira aciye ku ruhare rw'u Rwanda.

Umuturage wari ufite ubutaka muri iki gishanga avuga ko bwagiye ku ruhande rw'u Burundi ku buryo ubu ntabwo asigaranye.

Ati "Imvura igwa mu gihembwe kimwe ukabona buragiye. Ni abacukuzi ba zahabu bagomera amazi ugasanga yose atembye aza mu Rwanda.'

Abahinzi bavuga ko abo bacukuzi ba zahabu bagomera amazi bakoresheje ibyatsi n'ibiti bita.

Aba baturage bavuga ko hari abahingaga muri iki gishanga cya Ruhwa ariko kuri ubu bikaba bitagishoboka kubera ko ubutaka bwabo bwagiye ku rundi ruhande bagasaba ko hagira ibikorwa bikorerwa uyu mugezi nko gutera ibiti ku nkengero zawo.

Mu kwezi kwa cumi k'umwaka ushize mu nama yari yahuje ba Guverineri b'Intara y'Iburengerazuba mu Rwanda na Cibitoke mu Burundi hari hafashwe umwanzuro wo gutera imigano ku nkengero z'uyu mugezi wa Ruhwa mu gukumira iri genda ry'ubutaka rinimura imbibi z'Ibihugu byombi.

Mu kiganiro aherutse kugirana n'abanyamakuru, Guverineri Habitegeko François yavuze ko bazakomeza ibiganiro kugeza iki kibazo gikemutse.

Ati "Ni ugukomeza kuganira kuko mu myanzuro twari twafantanye n'uko buri ruhande rubwira abaturage barwo kwirinda ibikorwa nk'ibyo. Ntacyo bidutwaye twe n'inshuro 100 twahura ariko ikibazo kigakemuka. Ibiganiro nibwo buryo bwiza bwo gukemura ibibazo".

Umugezi wa Ruhwa ugabanya u Rwanda n'u Burundi ku ruhande rw'akarere ka Rusizi ukora ku mirenge ya Bweyeye, Butare, Gikundamvura na Bugarama n'Intara ya Cibitoke mu Burundi.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/guverineri-habitegeko-yagaragaje-umuti-w-ikibazo-cya-ruhwa-ikomeje-kuyobywa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)