Guverineri Habitegeko yagarutse ku kibazo cy'abarimu 'bahatiwe' gukatwa umushahara - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu ntangiriro za Gashyantare hagaragaye abarimu bo mu Karere ka Nyamasheke binubiraga ko bari gusabwa gutanga amafaranga yo kubakira abatishoboye. Aba barimu bavugaga ko nta bushobozi bafite, bakitsa cyane ku mushahara muto bahembwa basobanura ko nabo barimo abakeneye kubakirwa.

Mu kiganiro n'abanyamakuru cyarimo Guverineri Habitegeko n'abayobozi b'uturere two mu Ntara y'Iburengerazuba, yavuze ko iki kibazo yagikurikiranye agasanga nta mwarimu watswe amafaranga ku gahato.

Yagize ati "Nta tegeko rihari ryo gutanga umusanzu wo kubakira abatishoboye, ni ubushake kandi n'ubwo bushake iyo twumvishe hajemo n'ayo magambo twabuhagarika, Leta izabikora cyangwa atangwe n'abatazabyijujutira.'

Uyu muyobozi avuga ko hari abantu badahagarara ku ijambo, akagira isoni ngo baramuseka ko atatanze umusanzu kandi bagenzi be bawutanze, ariko akawutanga yigononwa.

Iki kibazo cyatangiye ubwo Akarere ka Nyamasheke kabaruraga imiryango 4.066 ikeneye kubakirwa inzu zo kubamo. Iyo miryango irimo iba mu nzu zishaje cyangwa zitameze neza.

Nyuma yo kubona iki kibazo, ubuyobozi bw'Akarere bwegereye abanyamadini n'abakozi ba Leta, bubasaba ko uwumva ahangayikishijwe na mugenzi we urara anyagirwa yakwigomwa ubufasha uwo muryango ukubakirwa.

Umuyobozi w'Akarere ka Nyamasheke, Mukamasabo Appolonie avuga ko ari aho igitekerezo cyavuye, abakozi ba Leta ubwabo bavuga ko Leta yabubakiye ubushobozi bityo ko nta mpamvu yatuma badatanga umusanzu mu kubakira abaturage badafite aho kuba.

Abakozi ba Leta ntibabyumvise kimwe, bamwe bagaragaza mu itangazamakuru ko babangamiwe.

Umwe yaragize ati "Umushahara w'umuntu ni ntavogerwa, nta muntu ushobora kugukata amafaranga ku mushahara utamuhaye uburenganzira.'

Akarere ka Nyamasheke kari mu turere dufite abaturage benshi bakennye aho 69,3% bari munsi y'umurongo w'ubukene.

Guverineri w'Intara y'Ibirengerazuba, Habitegeko Francais, yavuze ko gutanga imisanzu ari ubushake bw'ubikoze



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/guverineri-habitegeko-yagarutse-ku-kibazo-cy-abarimu-bahatiwe-gukatwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)