Ni nyuma y'uko bamwe mu banyeshuri basoje amashuri yisumbuye bagaragaje ko hari ababyeyi bababuza kwitabira ibikorwa by'Urugerero.
Ku wa Mbere tariki ya 14 Werurwe 2022 ni bwo mu gihugu hose hatangijwe ibikorwa by'Urugerero icyiciro cya cyenda ku banyeshuri basoje amashuri yisumbuye.
Abanyeshuri bagaragaje ko biteguye gukora ibikorwa bitandukanye byubaka igihugu ariko hakiri imbogamizi ya bamwe mu babyeyi bababuza kwitabira Urugerero.
Ishimwe Divine wo mu Karere ka Gisagara ati 'Ababyeyi turabasaba ikintu gikomeye cyo kutureka tukajya gutanga umusanzu wacu ku gihugu cyacu kuko hari ababyeyi bamwe na bamwe baba batumva nk'ibyo ugiyemo, ukamusobanurira ariko ntabyumve. Turasaba ababyeyi rero kutwumva no kumva ibyo tugiye gukora kuko na byo bifitiye akamaro twebwe ndetse n'abatuye igihugu muri rusange.'
Guverineri Kayitesi yavuze ko ku Rugerero hakorerwa ibikorwa bigamije kubaka igihugu, asaba ababyeyi kujya bareka abana babo bakabyitabira.
Ati 'Ndagira ngo nsabe ababyeyi kuko aba bana baturuka mu miryango, ntihazagire ubagamira umwana ngo amubuze kwitabira Urugerero.'
Yakomeje asaba abatangiye urugerero kurangwa n'ikinyabupfura mu byo bakora byose.
Ati 'Twese dufite inshingano ku gihugu, igihugu ni icyacu tugomba kucyubaka dufite ubuzima bwiza buzira umuze ni yo mpamvu ngira ngo mbasabe muzarangwe n'ikinyabupfura mu mirimo mugiye gukora kandi gikomeze no kubaranga aho muri hose. Mwirinde ibyo ari byo byose byakwanduza ubuzima bwanyu birimo ubusambanyi, inzoga, ibiyobyabwenge n'ibindi byose byatuma mutaba Intore koko zihamye.'
Basabye gushyigikirwa
Abatangiye urugerero bagaragaje ko hari ibikorwa bifuza gukora birimo kubakira abatagira aho kuba n'ababa mu nzu zishaje ndetse n'abatagura ubwiherero, basaba ubuyobozi kubafasha kubona ibikoresho bikenewe.
Yambabariye Jean Marie Vianney ati 'Twiteguye gukoresha imbaraga zacu ariko dusaba ubufasha Leta nk'ibikoresho tutaba dufite ikabitugezaho ibikorwa byacu bikagaragara. Cyane cyane tuzakenera imyiko, ibitiyo ndetse n'ingorofani ndetse n'ibindi bikoreshwa mu bwubatsi.'
Ubuyobozi bwabijejeje ko buzababa hafi kandi nta gikoresho bazakenera ngo bakibure.
Ibikorwa by'Urugerero bizibanda ku gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'abaturage birimo umwanda, abatagira aho baba, abatagira ubwihero, kurwanya imirire mibi n'igwingira ry'abana, abakirarana n'amatungo n'ibindi.
Biteganyijwe ko Urugerero ruzasozwa tariki ya 25 Gicurasi 2022.
Gahunda y'Urugerero ishyirwaho n'Itegeko Nshinga rya Repubulika y'u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015 mu ngingo yaryo ya 48.
Insanganyamatsiko y'uyu mwaka iragira iti 'Duhamye umuco w'ubutore ku rugerero rwo kwigira.'