Umutima wo gutanga no gutabara abakeneye ubufasha ni imwe mu ntego, Rotary yubakiyeho.
Uyu muryango wita ku bikorwa by'imibereho myiza y'abaturage, uburezi, kubungabunga ibidukikije, kurwanya ubujiji n'ubukene, kwegereza ubuvuzi kuri bose, kunoza imitangire y'amazi meza, guhangana n'ibyorezo, guhashya indwara y'imbasa no gufasha abababaye.
Mu Rwanda, Rotary imaze imyaka isaga 20 ihakorera, imaze kuhagira clubs 10 zatanze umusanzu mu iterambere ry'igihugu mu nzego zinyuranye.
Ku wa 14 Werurwe 2022 ni bwo Guverineri Edgar Cyr Tougouma yatangiye uruzinduko rwe mu Rwanda rugamije kureba intambwe clubs zirubarizwamo zimaze gutera.
Mu minsi ye 10 yasuye ibikorwa bitandukanye ndetse anagirana ibiganiro byihariye n'abanyamuryango ba Rotary Clubs mu gihugu bigamije kureba ibibazo bahura na byo no kubasobanurira inshingano ngari za Rotary International.
Ku mugoroba wo ku wa 19 Werurwe 2022, Guverineri Tougouma yakiriwe mu murogoba wo kumusezeraho mu isangira ryateguwe n'Ubuyobozi bwa Rotary Club Virunga.
Iki gikorwa cyitabiriwe n'abanyacyubahiro batandukanye barimo abikorera n'abayobozi mu nzego za Leta bayobowe na Meya w'Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa.
Mu butumwa bwe, Guverineri Edgar Cyr Tougouma, yabwiye abanyamuryango ba Rotary Club mu Rwanda gukomeza kugira uruhare mu bikorwa byo guteza imbere abaturage.
Ati 'Dukwiye kugira uruhare mu bikorwa bifitiye inyungu sosiyete.''
Muri uyu mugoroba kandi hatangirijwemo 'Clubs' ebyiri nshya. Zirimo iyitwa Rotary Club Senior yahise itangirana abanyamuryango 60 bayobowe na Perezida wayo Gérard Mpyisi.
Iya kabiri ni Rotary Club Karisimbi yatangiranye n'abanyamuryango 25 bayobowe na Kelechi R Anyanwu, uyu asanzwe ari Vizi Perezida w'Ihuriro ry'Abanya-Nigeria baba mu Rwanda.
Muri uwo mugoroba kandi hakiriwe abanyamuryango bashya binjiye muri clubs zitandukanye mu Rwanda. Barimo barindwi ba Rotary Club Virunga, bane ba Rotary Club Senior na babiri ba Rotary Club Karisimbi.
Nk'uko bisanzwe mu birori bihuza abanyamuryango ba Rotary Club, byari bibereye ijisho binyuze mu myambaro y'amabara abaranga.
Guverineri Edgar Cyr Tougouma yashimye umuhate wa Leta y'u Rwanda mu gufasha Rotary kugera ku ntego zayo.
Yakomeje avuga ko 'ku bufatanya na Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu, bemeranyije gutangiza Rotary Club muri buri Karere mu Rwanda.''
Kugeza ubu mu Karere ka Gicumbi habonetse abakorerabushake 40 biteguye gutangiza club muri aka gace.
Akarere 9150 muri Rotary International kagizwe n'ibihugu 10 birimo u Rwanda, u Burundi, Cameroun, Congo, Gabon, Guinée Equatoriale, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Repubulika ya Centrafrique, Tchad na Sao Tomé-et-Principe. Kabarizwamo clubs 100.
Rotary y'u Rwanda igizwe na clubs icumi ari zo Rotary Club Kigali, Rotary Club Butare, Rotary Club Kigali Mont Jali, Rotary Club Kigali Virunga, Rotary Club Kigali Gasabo, Rotary Club Musanze Murera, Rotary Club Bugoyi Ibirunga, Rotary Club Kivu Lake, Rotary Club Kigali Senior na Rotary Club Kigali Karisimbi.