Hahishuwe igishobora kuba imbarutso y'Intambara ya Gatatu y'Isi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu Mukuru w'Igihugu yavuze ko Amerika izakoresha ubushobozi bwose mu kurinda ubusugire bwa NATO, nk'uko biri mu masezerano ibyo bihugu byagiranye.

Yakomeje ati 'Ndifuza kubishimangira, tuzarinda buri gace kari ku butaka bwa NATO dukoresheje imbaraga zose za NATO.'

Icyakora yongeye gushwishuriza Ukraine yifuza inkunga z'icyo gihugu mu rugamba irimo n'u Burusiya. Yagize ati 'Ntabwo tuzarwana intambara n'u Burusiya muri Ukraine.'

Perezida Biden yavuze ko 'Ihangana ryeruye hagati ya NATO n'u Burusiya ryaba ari Intambara ya Gatatu y'Isi. Icyo ni ikintu dukwiriye kugerageza kwirinda.'

Icyakora haribazwa impamvu Amerika na NATO zagize uruhare mu zindi ntambara nk'iya Kosovo na Kuwait, mu gihe ibyo bihugu byombi bitari muri NATO mu gihe cy'intambara, hakibazwa impamvu mu gihe Ukraine igaragaje ko ikeneye ubufasha itabuhabwa.

Ikindi kiri kugarukwaho ni uburyo Amerika yakwitwara mu gihe u Burusiya bwakoresha intwaro z'ubumara ndetse n'icyo icyemezo cya Amerika na NATO gisobanuye ku bindi bihugu bishobora kuzigarurirwa n'ibihugu bikomeye.



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Hahishuwe-igishobora-kuba-imbarutso-y-Intambara-ya-Gatatu-y-Isi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)