Hanika Anglican Integrated Polytechnic yatangiye kwandika abanyeshuri bazatangira amasomo muri Werurwe 2022 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi Kaminuza itanga amasomo y'ubumenyingiro ari ku rwego rwa 'Advanced Diploma' aho yigisha amashami nka 'Civil Engineering' (Construction Technology), 'Mechanical Engineering' (Automobile Technology na 'Computer Engineering' (Information Communication Technology).

Umuyobozi Mukuru w'iyi Kaminuza, Rev. Karasira Prosper, yatangaje ko abashaka kwiyandikisha bagera ku Cyicaro cyayo kiri i Nyanza i Hanika ahazwi nka 'Coste'.

Uyu muyobozi kandi yavuze ko mu rwego rwo guteza imbere imyuga n'ubumenyingiro, Umwepisikopi, akaba n'Umuvugizi Mukuru w'Itorero Anglican ry'u Rwanda, Diyoseze ya Shyogwe, Musenyeri Dr. Jered Kalimba, afatanije n'abafatanyabikorwa ba Diyoseze, bagiye kongera gutanga buruse ku banyeshuri bazatangira kwiga muri Werurwe 2022 mu mashami ya Mechanical Engineering na Civil Engineering, aho bazahabwa buruse ya 40%.

Ku rundi ruhande, abiziga muri Information and Communication Technology bazahabwa buruse ya 50%. Ushaka iyo buruse asabwa kugeza mu bunyamabanga bw'ishuri ibyangombwa birimo ibaruwa isaba buruse yandikiwe Musenyeri wa EAR Diyoseze ya Shyogwe na fotokopi y'indangamuntu cyangwa pasiporo.

Agomba kandi kwitwaza fotokopi y'impamyabushobozi ya A2 cyangwa icyemezo cy'uko yarangije amashuri yisumbuye (Result slip) mu mashami ya siyansi na tekiniki.

Ibindi bisabwa ni uko uwo muntu ashobora kuba yatangira ishuri muri Werurwe 2022, akaba atarengeje imyaka 45 ndetse akanitwaza icyemezo cy'ubuhamya bwiza gitangwa n'umuntu umuzi neza.

Rev. Karasira Prosper yashimangiye ko Kaminuza Iteza imbere indangagaciro za gikirisitu binyuze mu gutanga umwanya uhagije wo gusenga. Abanyeshuri kandi bagira amahirwe yo gusura ibikorwa by'ubukerarugendo biri mu Karere ka Nyanza, bigatuma bagira indangagaciro zishingiye ku Muco Nyarwanda.

Umunyeshuri wize muri iri shuri agira amahirwe yo kwiga amategeko y'umuhanda ndetse no gutwara ibinyamiziga.

Ushaka ibindi bisobanuro yahamagara kuri telefoni 0788534664, 0782172950, 0783186826 na 0783092441.

Byari ibirori mu muhango wo gushyikiriza abanyeshuri impamyabumenyi mu myaka ishize
Abanyeshuri biga Mechanical Engineering bari gufungura moteri y'imodoka
Abanyeshuri ba Mechanical Engineering bari gukora amaburo
Umwepisikopi akaba n'Umuvugizi Mukuru w'Itorero Anglican ry'u Rwanda, Diyoseze ya Shyogwe, Musenyeri Dr. Jered Kalimba
Rev. Karasira Prosper, Umuyobozi wa Hanika AIP
Abafatanyabikorwa basuye Hanika AIP
Abanyeshuri biga Ubwubatsi basoza muri Hanika AIP bashobora guhatana n'abandi ku isoko ry'umurimo
Abanyeshuri ba HAIP bigishwa amategeko y'umuhanda no Gutwara Ibinyabiziga



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hanika-anglican-integrated-polytechnic-yatangiye-kwandika-abanyeshuri

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)