Umukinnyi wa AS Kigali ukina mu kibuga hagati, Niyonzima Olivier Seif, iyo atari mu bikorwa bya ruhago akunda kuba yibereye ahantu hatuje nta rusaku kugira ngo atekereze neza.
Kenshi abakunzi babo babona mu kibuga ariko hari n'ababa bafite amatsiko yo kumenya ubuzima bwabo bwo hanze y'ikibuga, ibindi bintu biba bibahugije bikabatwarira umwanya bitari ruhago.
Niyo mpamvu muri iyi nkuru ISIMBI yahisemo kubajyana ku gice gito cyo hanze y'ikibuga k'umukinnyi Niyonzima Olivier Seif ukinira ikipe ya AS Kigali.
Uyu mukinnyi avuga ko ubundi iyo atari mu kibuga akina, akunze kuba yibereye mu rugo aruhuka cyangwa se ari ahandi hantu hatari urusaku.
Ati 'Iyo ntari mu kibuga nkunda kuba ndi njyenyine nibereye mu rugo nduhuka, rimwe na rimwe mfata umwanya wanjye nkaba ndi kumwe n'inshuti zanjye. Mba numva nshaka kuba ndi ahantu hatuje.'
Ku bijyanye no kurya, ngo iyo ariye inyama na kawunga aba yumva ariye neza cyane. Ati 'Icyo navuga ku bintu bijyanye no kurya, iyo ndiye inyama na kawunga mba numva meze neza, niyo mafunguro anyura cyane.'
Ku byo kunywa ho yagize ati 'Ku bintu bijyanye n'ibyo kunywa rero, byose ndagerageza, ahahaha! Biterwa n'ibihe umuntu aba arimo.'
Olivier Seif ni umusore wiyiziho kuba agira umujinya ariko na none ngo umujinya we ukaba ushira vuba cyane.
Ni umugabo wemeza ko ibintu byo gusohoka bitari mu bimutwarira umwanya cyane cyangwa indirimbo n'abahanzi, gusa ngo akunda kumva indirimbo ariko ntagira indirimbo akunda cyangwa umuhanzi yemera kurusha abandi.
Source : http://isimbi.rw/siporo/article/hanzey-ikibuga-seif-yavuze-ikimutwarira-umwanya-n-indyo-akunda-kurya