Hari abari baramaze kwaka gatanya: Uko abari imbata z'amakimbirane bafashijwe kuyasohokamo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni umushinga w'imyaka itanu watangijwe na Associataion Modeste et Innocent (AMI) mu 2017 kugeza mu 2021 mu mirenge y'icyaro irimo ibiri yo mu Karere Nyaruguru ari yo Rusenge na Ngera n'indi ibiri yo muri Huye ya Mbazi na Huye, aho hitawe cyane ku miryango ifite ibibazo byihariye.

Kuri uyu wa Kane tariki ya 10 Werurwe ni bwo wasojwe ku mugaragaro; mu byo wagezeho hakaba harimo kongera umubano hagati y'abakoze ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi n'abacitse ku icumu, gufasha imiryango ibana mu makimbirane kuyasohokamo ndetse no kwita ku bangavu batewe inda.

Umuhuzabikorwa wungirije wa AMI, Ndayisaba Eric, yabwiye IGIHE ko uwo mushinga wasojwe umaze kugera ku bagenerwabikorwa 2.128 ariko habaye n'ubukangurambaga bugera ku barenga ibihumbi 18.

Ati 'Icyo twishimira cyane twakoze ni ukongera umubano hagati y'abakoze ibyaha bya Jenoside ndetse n'abo babikoreye bakongera kuzura umubano wabo. Ikindi ni ugufasha abashakanye bafitanye amakimbirane bakongera kubana neza.'

Mukangeneye Marcella yatanze ubuhamya bw'uko yabanaga n'umugabo we mu makimbirane bigera aho ajya kwaka gatanya mu rukiko kubera guhora akubitwa no guhozwa ku nkeke.
Yavuze ko yashakanye n'umugabo we mu 2001 batangira gukimbirana nyuma y'imyaka ibiri bamaze kubyarana umwana umwe.

Byageze aho uyu mubyeyi w'abana bane ananirwa kwihangana ajya mu rukiko gusaba gatanya.

Ati 'Mbere yuko AMI iza mu 2019 twari twaragiye mu rukiko njya kumurega nsaba gatanya kuko nari maze iwacu amezi atandatu narahukanye. Yaraduhuje itwigisha kujya inama no koroherana, nyuma y'inyigisho ibyo kwaka gatanya ndabireka dutangira kubana neza.'

Usibye kwigishwa kubana neza no kujyana inama, bashyizwe no mu matsinda bakoremo ibikorwa by'amajyambere birimo ubuhinzi no kwizigamira amafaranga ndetse no kugurizanya.

Mukangeneye ati 'Uyu munsi nanjye mbasha kugira icyo ninjiza mu rugo, imyaka itatu irashize atarongera kurwana cyangwa kumpoza ku nkeke. Ubu mu rugo twateye imbere nta kibazo cy'ubukene gihari kandi tubasha kwibonera mituweli, abana basigaye biga neza mu rugo ni amahoro. Iyo AMI itaza tuba twaratandukanye.'

Umuyobozi w'Akarere ka Nyaruguru, Murwanashyaka Emmanuel, yavuze ko ibyo bikorwa byatanze umusanzu mwiza mu kubanisha neza Abanyarwanda.

Ati 'Ni igikorwa rero cyagaragaye gifasha kugira ngo umubano w'Abanyarwanda, ubwuzuzanye ubufatanye ubwizerane bibeho kugira ngo haveho urwikekwe urwango no kwishihanya. Baranafungutse bajya no mu bikorwa by'iterambere babashyira mu matsinda babaha n'ibikoresho bakoresha nk'imashini n'amafaranga yo gutangiriraho.'

Imibare igaragaza ko amatsinda yashingiwe abo baturage mu turere twa Nyaruguru na Huye mu gihe cy'imyaka itanu yakoze ibikorwa birimo ubuhinzi n'ubworozi no kubakira abatishoboye bifite agaciro ka miliyoni 108 Frw.

Amafaranga bizigamiye mu matsinda muri icyo gihe agera muri miliyoni 85 Frw.
Basabwe gukomeza ibikorwa birinda gusubira inyuma bizezwa ko ubuyobozi buzakomeza kubaba hafi no kubaha amahirwe abonetse.

Babanje kungurana ibitekerezo ku byo umushinga wagezeho
Mu gusoza uwo mushinga bishimiye ko wageze ku ntego zawo
Umuhuzabikorwa wungirije wa AMI, Ndayisaba Eric, yabwiye IGIHE ko uwo mushinga wasojwe umaze kugera ku bagenerwabikorwa 2.128 ariko habaye n'ubukangurambaga bugera ku barenga ibihumbi 18.

[email protected]




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hari-abari-baramaze-kwaka-gatanya-uko-abari-imbata-z-amakimbirane-bafashijwe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)