Hari imirimo iharirwa umugore ikamubera inzitizi mu iterambere #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bamwe mu bagore bavuga ko hari imirimo baharirwa n'abagabo babo ikabatera imvune ku mubiri no ku mutima ndetse ngo ikababera inzitizi z'iterambere.

Ibi ni bimwe mu bigarukwaho n'abagore bo mu Turere dutandukanye, iyo ubabajije uko bafatanya n'abagabo babo imirimo cyangwa izindi nshingano z'urugo mu buzima bwa buri munsi.

Hari abagore bavvuga ko baharirwa imirimo imwe n'imwe bikabadindiza mu iterambere

Hari abagore ubaza iki kibazo bagaturika bakarira, abandi bakiyumvira cyangwa se bakimyoza mbere yo kugusubiza. Iki gisubizo baba batanze kiba gihishe byinshi babamo umunsi ku munsi nk'uko abo twaganiriye bagiye babigarukaho.

'Umunaniro uranyica nkumva ngiye guturika umutima'

Uwimana Devota wo mu Karere ka Kirehe mu Murenge wa Mahama, avuga ko guhora acuragana mu mirimo yo mu rugo wenyine bituma atabona n'umwanya wo kwiyitaho uko bikwiye.

Yagize ati 'Umunsi wanjye uko uteye rero (asuhuza umutima) navuga ko ari umunsi uba wuzuyemo imvune zo ku mubiri no ku mutima kuko ntabona n'umwanya wo kwiyitaho kubera imirimo y'urudaca mba ncuraganamo no kugirango nitere utuzi mbikora mu gicuku abandi baryamye.'

'Mbyuka saa kumi n'imwe za mu gitondo nkabanza nkajya kuvoma (afite abana bato batarageza igihe cyo gutumwa amazi) iyo mvuye kuvoma ndaza ngakukira inka nkanakubura mu rugo, ibyo iyo mbirangije nteka igikoma cy'abana narangiza umuto nkamushyira mu mugongo uwo akurikira nkamushorera nkajya guhinga.'

Bamwe mu bagore bavuga ko abagabo babaharira imirimo yo mu rugo bo bigaramiye

Twamubajije aho umugabo we aba ari mu gihe we aba ari muri iyi mirimo, arabanza ariyumviraaaaa arangiye aravuga ati 'Mbyuka ziriya saba maze kumuha (gutera akabariro) nkamusiga mu buriri nkajya gukora iriya mirimo yose, iyo nyirangije nawe aba yabyutse tukajyana mu murima cyangwa se nkagenda akansangayo.'

Yarakomeje ati 'Iyo bigeze nka saa tanu mva mu murima nkajya gutashya inkwi, ngakura n'ibijumba cyangwa imyumbati nkazamuka nkajya mu rugo guteka[…] nyuma ya saa sita iyo maze kugabura, nkora isuku mu nzu nkoza n'amasahane narangiza nkajya gutera intabire iyo ihari nkanahirira inka. Ubwo amasaha yo guteka ibya ninjoro aba ageze ngataha ngateka, nkoza abana [….]ijoro rikaba riraguye sinjya mbona umwanya wo kuba natekereza ku gashinga ko kwiteza imbere.'

'Umugabo agiye amfasha imirimo yo mu rugo nanjye natera imbere nk'abandi'

Nyiransengiyumva Epiphanie, atuye mu Murenge wa Murambi mu Karere ka Rulindo, avuga ko agize amahirwe umugabo we akamufasha imirimo yo mu rugo byamuha amahirwe yo kuruhuka ndetse ngo yatekereza n'icyamuteza imbere.

Nyiransengiyumva avuga ko umugabo we aramutse amufashije imirimo yo mu rugo byatuma atekereza ku iterambere

Yagize ati 'Abana bacu babiri bakura barashatse, undi nsigaranye mu rugo ni umunyeshuri aba ari mu masomo ye. Guhera kuwa mbere kugeza kuwundi wa mbere mba ndi mu mirimo y'urudaca yo mu rugo, ikimbabaza nuko umugabo wanjye nta kintu amfasha kuko iyo tuvuye guhinga akazi ke kaba karangiye ngateka nkamugaburire ubundi agacyurwa n'ijoro[…]agiye amfasha imirimo yo mu rugo nanjye naruhuka naho ubundi mporana umunaniro, mbese mba numva narabaye igisenzegeri kubera umunaniro nta terambere nshobora kugeraho mba muri ubwo buzima.'

'Ntimukitiranye inshingano, hari imirimo y'abagore n'imirimo y'abagabo'

Ku rundi ruhande iyo ubajije abagabo impamvu badafatanya n'abagore babo imirimo, bavuga ko hari imirimo y'abagore n'imirimo y'abagabo.

Ibi ni bimwe mu bigarukwaho n'abagabo bo mu bice bitandukanye twaganiriye.

Twagirayezu Emmanuel, atuye mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Gitoki. Ku rwe ruhande ngo umugore we agira imirimo ye nawe akagira iye.

Yaratubwiye ati 'Ntimukitiranye inshingano, hari imirimo y'abagore n'imirimo y'abagabo, umugore wanjye agira imirimo ye najye nkagira iyanjye. Ubuse nzabyuke nkubure mu nzu yicaye aho? nzajye gutera intabire yicaye mu rugo, nzaheke umwana nindangiza mumesere ibyahi nyina agaramye aho ngaho ?. Akazi kanjye nuguhinga no kwahirira amatungo, indi mirimo yose isigaye ireba umugore wanjye.'

N'ubwo hari abagabo bavuga bagira imirimo yabo n'abagore babo bakagira iyabo mirimo, hari n'ahandi usanga abagabo bafatanya n'abagore imirimo yo mu rugo.

Ikifuzo cya bamwe mu bagore nuko bafatanya n'abagabo babo imirimo 

Urugero ni bamwe mu bagabo bo mu Karere ka Karongi mu mirenge imwe nimwe bavuga ko bahinduye imyumvire nyuma yo guhabwa amahugurwa na Rwamrec (umuryango wita kandi ugateza imbere ihame ry'uburinganire n'ubwuzuzanye).

Kamali Damien wo mu Murenge wa Ruganda ni umwe mu bagabo twaganiriye. Ati 'Mbere nari mfite imyumvire iciriritse yo kumva ko ntafatanya n'umugore wanjye imirimo yo mu rugo, ariko nyuma yo guhabwa amahugurwa na Rwamrec, ubu narisobanukiwe nsigaye mfatanya na madamu wanjye bityo nawe akabona umwanya wo kuruhuka no kwiyitaho.'

Ubushakashatsi bwakozwe n'umuryango urwanya ubukene n'akarengane 'Action Aid Rwanda' bwerekanye ko imirimo yo mu rugo idahabwa agaciro idindiza iterambere ry'umugore kuko amasaha menshi ayamara muri iyo mirimo ntabone umwanya wo kujya mu mirimo yindi ibyara inyungu z'amafaranga.

Imirimo y'urudaca ikorwa na bamwe mu bagore ngo ibatera imvune zo ku mubiri no mu mutima

Isesengura ryakozwe  n'Ishami rya Loni rishinzwe itembere UNDP ku mibare yo mu bihugu 28 rigaragaza ko imirimo yo mu rugo idahabwa agaciro, itanga umusanzu ukomeye mu iterembere ry'igihugu, aho mu musaruro mbumbe w'igihugu iyi mirimo igira uruhare ruri hagati ya 12 na 40  %.

[email protected]

 

 

The post Hari imirimo iharirwa umugore ikamubera inzitizi mu iterambere appeared first on IRIBA NEWS.



Source : https://iribanews.rw/2022/03/08/hari-imirimo-iharirwa-umugore-ikamubera-inzitizi-mu-iterambere/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)