Hatangijwe kwishyura mituweli ya 2022/2023, Nyagatare ihiga kutongera kuza inyuma - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni igikorwa cyatangirijwe mu Murenge wa Rwimiyaga mu Karere ka Nyagatare ku wa Gatatu, tariki ya 9 Werurwe 2022.

Akarere ka Nyagatare kamaze imyaka itatu kaza inyuma mu bijyanye no kwishyura ubwisungane mu kwivuza, iyi ikaba ari imwe mu mpamvu zatumye hatangirizwamo ubu bukangurambaga.

Bamwe mu bayobozi n'abaturage bo muri aka karere bavuga ko bamenye ibyiza byo gutanga ubwisungane mu kwivuza, ari na yo mpamvu basigaye babinyuza mu bimina bakizigamira hakiri kare ku buryo ngo bizeye ko bazasoza kwishyura muri Mata 2022.

Umuyobozi w'Umudugudu mu Kagari ka Noma mu Murenge wa Rwimiyaga, Mukarukundo Marie Chantal, yavuze ko kuri ubu biteguye ko Mata 2022 izasiga basoje kwishyura ubwisungane nyuma yo kwifashisha ibimina.

Yagize ati 'Ubu nafashe abayobozi dufatanya kuyobora Umudugudu dushyira abaturage mu bimina, batangira kwizigamira gahoro gahoro, buri wese atanga amafaranga bitewe n'abantu afite mu muryango ubu twizeye ko tariki 30 Mata tuzaba dusoje twese.'

Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, yahigiye ko batazongera kuza ku mwanya wa nyuma kuri ubu ngo kuko bafashe ingamba zizatuma abaturage batanga ubwisungane hakiri kare.

Ati 'Twaraganiriye nka Njyanama y'Akarere n'abakozi tubona bimwe mu bintu tudahagazemo neza harimo na mituweli kandi dufite tumwe mu tugari twamaze kwishyura 100%. Ubu rero twafashe umwanzuro wo kwifashisha ibimina mu midugudu yose n'abanyamadini mu kwigisha abaturage kwishyura hakiri kare.'

Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Rugemanshuro Regis, yavuze ko kuri ubu umuntu umaze kwishyura mituweli ahita atangira kwivuza ndetse ngo n'uwamaze gutanga 75% ashobora gutangira kwivuza kugeza ku wa 31 Ukuboza.

Yakomeje agira ati 'Mu rwego rwo kuvanaho gusiragiza abanyamuryango batonda imirongo hagati y'abakozi bo kwa muganga n'aba mituweli, ubu abakozi bo kwa muganga ni bo bemeza ko wishyuye mituweli; bigatuma buri muturage iyo agiyeyo umuganga umwakiriye ni na we uhita ubyemeza bigatuma umuturage adasiragizwa.'

Rugemanshuro yasabye abaturage kwishyura bakoresheje ikoranabuhanga ngo kuko uburyo buri gukoreshwa bwizewe cyane kandi bwanabafasha kwishyura batavuye aho bari.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu, Ingabire Assoumpta, yashimye ko abaturage bishyiriyeho uburyo bwo kwishyura mituweli binyuze mu gukusanya imisanzu mu bimina, abibutsa ko utayifite yiyishyurira 100% kandi ngo ari ibintu bihenze cyane.

Yakomeje asaba abaturage kwishyura bifashishije amatsinda ku buryo aya mezi atatu azarangira bahita batangira kwivuza.

Ati 'Abaturage icyo tubasaba ni uko batangira kwizigama bitewe n'umubare w'abagize umuryango, niba ufite batanu ugomba kumenya ko muri aya mezi atatu wabazigamira bikazagera muri Kamena mwasoje kwishyura ku buryo mu kwezi kwa karindwi bivuza.'

Yabasabye kwishyira hamwe nk'abantu baziranye bagakora amatsinda nk'uburyo bwabafasha mu kwizigama kandi bukanabafasha mu kwishyura vuba.

Kuva mu 2019 Abanyarwanda bishyuye ubwisungane mu kwivuza bari 79,6%, 2020 babaye 84,9 muri 2021 imibare yarazamutse igera kuri 85,1%.

Kuri ubu Leta y'u Rwanda yishyurira ubwisungane mu kwivuza abaturage barenga miliyoni 1.9; abaturage babarizwa mu cyiciro cya mbere bishyurirwa na Leta 3000 Frw kuri buri munyamuryango, icyiciro cya kabiri n'icya gatatu bishyura 3000 Frw, mu gihe ababarizwa mu cyiciro cya kane bo bishyura 7000 Frw ku mwaka.

Kwishyura hifashishwa ikoranabuhanga hakoreshejwe telefoni igendanwa ukanze *909# ukabona nimero yo kwishyuriraho (code), ukaba ari yo ukoresha wishyura kuri Mobile Money, Tigo cash' cyangwa 'Airtel Money', ushobora kandi kwishyurira ku Murenge SACCO; ku bakozi b'Irembo bakorera ku murenge n'abandi (Irembo agents) no ku bakozi ba MobiCash (MobiCash agents).

Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Rugemanshuro Regis, yavuze ko kuri ubu umuntu umaze kwishyura mituweli ahita atangira kwivuza
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu, Ingabire Assoumpta, yashimye ko abaturage bishyiriyeho uburyo bwo kwishyura mituweli binyuze mu gukusanya imisanzu mu bimina
Abaturage bibukijwe ko bakwiye kuzirikana ko ari ingenzi gutanga umusanzu w'ubwisungane hakiri kare
Igikorwa cyo gutanga ubwisungane mu kwivuza bw'umwaka wa 2022/2023 cyatangirijwe mu Murenge wa Rwimiyaga mu Karere ka Nyagatare
Ni igikorwa cyitabiriwe n'abayobozi mu nzego zitandukanye
Akarere ka Nyagatare kamaze imyaka itatu kaza inyuma mu bijyanye no kwishyura ubwisungane mu kwivuza
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu, Ingabire Assoumpta, yashimiye abayobozi b'imidugudu yitwaye neza mu kwishyura imisanzu ya mituweli
Bamwe mu baturage b'i Nyagatare bavuga ko bamenye ibyiza byo gutanga ubwisungane mu kwivuza, bakaba basigaye babinyuza mu bimina bakizigamira kare



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hatangijwe-kwishyura-mituweli-ya-2022-2023-nyagatare-ihiga-kutongera-kuza

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)