- Umuyobozi Mukuru wa HEC, Dr Rose Mukankomeje
Iri tangazo rya HEC ryo ku itariki 25 Gashyantare 2022, rivuga ko uwasabye inguzanyo yo kwiga muri IPRC mu mwaka wa 2021-2022, agomba kuba afite amanota 73% ku biga ibijyanye na siyansi (STEM), hamwe na 53% ku batiga ibijyanye na siyansi (NON-STEM).
Iryo tangazo rikavuga ko umunyeshuri uzahindura ibyo yahawe kwiga ashobora gutakaza amahirwe yo guhabwa inguzanyo (buruse).
HEC ikomeza ivuga ko abanyeshuri basabye inguzanyo yo kwiga nyamara bararangije amashuri yisumbuye mbere y'umwaka wa 2021 batazayihabwa, ahubwo ngo bagomba gutangira kwiga biyishyurira.
Amakuru twahawe n'abanyeshuri barangije kwiga mbere y'umwaka wa 2021 hamwe n'ababonye amanota ari munsi y'asabwa mu itangazo rishya rya HEC, avuga ko HEC yari yarabahaye inguzanyo yo kwiga muri uyu mwaka wa 2021-2022, mbere y'uko isohora itangazo rishya ku wa Gatanu w'icyumweru gishize.
Abo banyeshuri bavuga ko nyuma yo kwiyandikisha mu mashuri ya IPRCs bakemererwa kwigamo muri uyu mwaka wa 2021-2022, ngo bahise bandikira HEC basaba inguzanyo na bwo barayemererwa.
Bavuga ko bakimara kwiyandikisha gutangira muri IPRC no kwemererwa na HEC ko bazahabwa inguzanyo, basubiye iwabo bajya kugurisha imitungo y'urugo kugira ngo babone amafaranga yo kwishyura icumbi n'ifunguro aho bagiye kwiga.
Bavuga ko baje gutungurwa n'uko HEC ibabwiye (mu Itangazo rishya) ko ya nguzanyo bari bemerewe nta yo bazahabwa, ubu bakaba barimo gutakira umuhisi n'umugenzi.
Umwe mu bari bagiye kwiga muri IPRC Karongi avuye mu Karere ka Rubavu, avuga ko yarangije kwiga amashuri yisumbuye akabona amanota 92% amwemerera kwiga muri IPRC muri 2020-2021, ariko ngo yaje gufatwa n'uburwayi bumubuza kwiga muri uwo mwaka.
Uyu munyeshuri avuga ko gusubika igihe cyo gutangira kwiga muri IPRC, ngo byari bisanzwe bikorwa kandi buruse igatangwa hashingiwe ku manota yafatiweho mu mwaka umuntu yarangirijemo kwiga amashuri yisumbuye.
Uyu munyeshuri yagize ati "Namaze kubona niyandikishije ndetse na HEC inyemereye buruse, ndagenda mbwira iwacu bagurisha agasambu, ndaza nishyura aho kuba n'ifunguro bizantunga mu gihe cy'amezi atatu".
Mugenzi we wari watangiye kwiga i Huye ariko yararangije amashuri yisumbuye muri 2019, avuga ko kutiga muri 2020-2021 ngo yabitewe n'uko yabanje gukosoza amazina ye atari ahuye ku ndangamuntu no ku mpamyabumenyi.
Avuga ko iwabo bagurishije inka kugira ngo abone amafaranga ibihumbi 57 yo kwiyandikisha n'ibihumbi 50 y'icumbi, ndetse ngo yanahashye amafunguro amutunga mu gihe cy'amezi atatu.
Yagize ati "Ntabwo nzi aho nerekeza kuko ababyeyi nabasize iheruheru".
Umuyobozi Mukuru wa HEC, Dr Rose Mukankomeje, asubiza iby'iki kibazo yavuze ko abo banyeshuri batangiye kwiga bazi neza ko nta buruse bazahabwa, kuko ngo batagiye kwiga mu mwaka bari bahawemo amahirwe yo kubona buruse.
Avuga ko buri mwaka Leta itanga inguzanyo ku banyeshuri bagiye kwiga mu mashuri makuru, guhabwa inguzanyo bikagendera mbere na mbere ku buryo ingengo y'Imari ingana, ikaba ari yo igena umubare w'abanyeshuri bashya bazishyurirwa muri Kaminuza y'u Rwanda no mu mashuri makuru yigisha imyuga n'ubumenyingiro.
Dr Mukankomeje agira ati "Mu kugena umubare w'abazishyurirwa hagenderwa ku manota umunyeshuri yagize arangiza amashuri yisumbuye n'ibyo agiye kwiga (Criteria ziboneka kuri website ya HEC). Gusa byaragaragaye ko hari abanyeshuri bahabwa amahirwe ntibayakoreshe mu mwaka barangijemo, bikica amahirwe y'ababa barangije uwo (uwundi) mwaka".
Avuga ko bitewe n'uko uyu mwaka harangije abanyeshuri benshi kandi bagasaba kwiga mu Mashuri Makuru y'Imyuga n'Ubumenyingiro (ayoborwa na RP), ari yo mpamvu ubu abahawe buruse ari abarangije muri 2021 gusa.
Umuyobozi Mukuru wa HEC avuga ko muri uyu mwaka babonye abanyeshuri 416 barangije mbere ya 2021 bose nta n'umwe wabashije guhabwa inguzanyo, kuko ngo hafashijwe abarangije 2021 gusa.
Dr Mukankomeje agira ati "Bitewe n'ingengo y'imari ihari ntabwo HEC yabasha kwishyurira abo bose bavuga ko bari bageze ku ishuri, ubwo bagerageza kwiga biyishyurira, cyane ko Rwanda Polytechinic (RP) yabahaye umwanya".
- Ibaruwa nshya ya HEC igaragaza ibishingirwaho mu gutanga inguzanyo yo kwiga muri IPRC muri 2021-2022