Huye: Abakora imiti mu bimera bari kwigishwa gukora amasabune n'amavuta by'umwimerere - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Cyabivuze kuri uyu wa Kabiri tariki ya 1 Werurwe 2022 ubwo cyahugura bamwe mu bahagarariye inganda zisanzwe zikora imiti ikomoka mu bimera kibigisha uko bakora amasabune n'amavuta afite impumuro nziza harimo n'avura indwara z'uruhu zitandukanye cyangwa akazirinda.

Nyakarundi Samuel umwe mu basanzwe bakorera inganda zikora imiti ikomoka ku bimera, yabwiye IGIHE ko ubumenyi bari kongererwa buzabafasha gukora amasabune n'amavuta.

Ati 'Ikindi kigiye kwiyongeramo ni uburyo dushobora gukura mu kimera impumuro tukayifashisha mu gukora ibikoreshwa n'abantu nk'amasabune n'amavuta. Natwe turifuza gukora amasabune n'amavuta akorewe iwacu kandi yujuje ubuziranenge.'

Na Tuyizere Jamila na we yavuze ko basanzwe bakora imiti mu bimera ariko mu minsi iri imbere baratangira gukora umuti usukura intoki, amasabune n'amavuta.

Ati 'Twebwe dukora ibijyanye n'ubuvuzi gakondo, aya mahugurwa tuzakuramo ubumemyi kuko nk'ubu turi kwiga uko bakora isabune, umuti usukura intoki mu gikakarubamba ndetse n'amavuta.'

Umuyobozi w'Ishami ry'Ubushakashatsi n'Iterambere muri NIRDA, Dr Kamana Olivier, yavuze ko kongerera ubumenyi abakorera mu nganda zo mu Rwanda babyitezeho kunoza ibyo basanzwe bakora, ariko by'umwihariko nibatangira gukora amasabune n'amavuta bizateza imbere gahunda ya Leta yo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda izwi nka Made in Rwanda.

Ati 'Turi kubahugura ku bijyanye n'uko ibyatsi bitunganywa bikavanwamo amavuta nayo akavamo imibavu, tunabigisha uburyo imibavu iva muri ibyo byatsi yifashishwa mu bintu byinshi. Ibyo rero bizatuma ibikorerwa mu Rwanda imbere birushaho kwiyongera kuko u Rwanda rutumiza byinshi biva mu mahanga birimo iyo mibavu ndetse n'amavuta yo kwisiga n'amasabune.'

'Turizera ko kongerera ubushobozi izi nganda bizatuma zigira ubushobozi bwo gutunganya ibyo bintu n'ibyatsi duhinga hano mu Rwanda birusheho kongererwa agaciro bityo bigere ku bantu benshi. Bizagera ku nganda zizatanga akazi mu bazahinga ibyo byatsi bigatunganywa bikabyazwa umusaruro.'

Abari kongererwa ubumenyi bagera kuri batandatu bazamara iminsi ine muri NIRDA, bahagarariye inganda zisanzwe zikora imiti mu bimera.

Mu byo bari kwigishwa harimo no gukora amasabune n'amavuta arinda indwara z'uruhu cyangwa azivura.

Abakora imiti mu bimera bari kwigishwa gukora amasabune n'amavuta by'umwimerere
Mu byo bari kwigishwa harimo uko isabune n'amavuta ndetse n'imibavu bikorwa mu bimera
Umuyobozi w'Ishami ry'Ubushakashatsi n'Iterambere muri NIRDA, Dr Kamana Olivier, yavuze ko abari guhugurwa nibatangira gukora amasabune n'amavuta bizateza imbere gahunda ya Leta yo guteza imbere ibikorerwa imbere mu gihugu
Iyi nyubako irimo Laboratwari za NIRDA i Huye

[email protected]




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/huye-abakora-imiti-mu-bimera-bari-kwigishwa-gukora-amasabune-n-amavuta-by

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)