Ibyo biciro ugereranyije n'ibisanzwe byazamutse, kuko litiro ya lisanse i Kigali yari isanzwe ari 1,225Frw na ho iya mazutu ikaba yari iri ku 1,140Frw.
RURA ivuga ko kuva muri, Gicurasi 2021, Leta y'u Rwanda yakomeje gukora ibishoboka birimo no kwigomwa amwe mu mahooro asanzwe yakwa ku icuruzwa ry'ibikomoka kuri peteroli, kugira ngo hirindwe izamuka rikabije ry'ibiciro byabyo ku isoko ryo mu Rwanda.
Iryo tangazo rigira riti 'Kuri iyi nshuro nabwo Leta yigomwe ayo mahooro, kugira ngo igiciro cya lisansi aho kwiyongeraho amafaranga y'u Rwanda 64, cyiyongereho 31 kuri litiro, naho icya mazutu cyari kwiyongeraho amafaranga y'u Rwanda 121 cyiyongereho 61 kuri litiro'.
Leta y'u Rwanda yafashe iki cyemezo mu rwego rwo gukumira ingaruka zashoboraga guturuka ku bwiyongere bukabije bw'ibiciro by'ibikomoka kuri peteroli, bityo zikabangamira umuvuduko ubukungu bw'Igihugu burimo kwiyubaka, nyuma yo gukererezwa n'icyorezo cya Covid-19.
Ibyo biciro byavuguruwe muri gahunda isanzwe aho buri mezi abiri, ibiciro by'ibikomoka kuri peteroli bivugururwa, bikajyanishwa n'uko ibiciro byabyo biba bihagaze ku isoko mpuzamahanga.
Ibyo biciro bishya bikaba bizubahirizwa kugera ku wa 5 Gicurasi 2022, nk'uko iryo tangazo rikomeza ribivuga.