Ibigo byimakaje ihame ry'uburinganire n'ubwuzuzanye byahembwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Abarimo Banki ya Kigali bahembewe kuba indashyikirwa mu kwimakaza ihame ry
Abarimo Banki ya Kigali bahembewe kuba indashyikirwa mu kwimakaza ihame ry'uburinganire n'ubwuzuzanye

Ni mu rugendo rwatangiye mu mwaka wa 2017 aho ibigo bitandukanye byaba iby'abikorera cyangwa ibya Leta byagiye bishishikariza kwimakaza ihame ry'uburinganire n'ubwuzuzanye mu bakozi babyo.

Nubwo Igihugu cy'u Rwanda cyimakaje ihame ry'uburinganire n'ubwuzuzanye, bikaba biri mu Itegeko Nshinga, aho ibigo bisabwa gukoresha byibuze 30% by'abakozi b'igitsina gore, usanga mu bigo by'abikorera hakiri icyuho kinini mu bijyane no kubahiriza iryo hame. Byatumye GMO ihaguruka irabaganiriza kugira ngo buri wese ahabwe amahirwe angana mu kazi.

Bagiye bakorerwa igenzura, berekwa aho bitameze neza, berekwa n'ibyo bakwiye gukosora, ku buryo hashize imyaka itatu babikora, ari nabwo ababaye indashyikirwa kurusha abandi bahembwe, abandi bagashimirwa kuba hari aho bageze bashyira mu bikorwa ibyasabwe.

Muri uyu muhango hahembwe ibigo icyenda birimo amabanki, hoteli, ibikorwa by'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro, inganda zitunganya umusaruro w'icyayi, abakora ubukerarugendo hamwe n'abakora itumanaho. Ibyo bigo byahawe ishimwe ry'uko byabaye indashyikirwa.

Benshi bashimiwe kuba hari urwego bagezeho bubahiriza ihame ry
Benshi bashimiwe kuba hari urwego bagezeho bubahiriza ihame ry'uburinganire n'ubwuzuzanye mu bigo byabo

Ni mu gihe ibigo 4 bya Leta birimo Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda hamwe n'ibindi 6 by'abikorera birimo abakora akazi ko kurinda umutekano w'abantu n'ibintu, byashimiwe urwego bagezeho bimakaza iryo hame.

Ibipimo byagendeweho kugira ngo hatoranywe abagomba guhembwa, harimo kureba uburyo amategeko arwanya ihohoterwa mu kigo yubahirizwa, niba urwego rwa nyobozi y'ikigo rurimo abagore, niba aho bakorera hari ibishobora gufasha umugore mu gihe atwite cyangwa yonsa, n'ibindi bishobora korohereza umugore mu kazi.

Umuyobozi wa Wolfram Mining nka bamwe mu bahembewe kugira uruhare mu kubahiriza ihame ry'uburinganire n'ubwuzuzanye Jean Malic Kalima, avuga ko umurimo w'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro ufatwa nk'umurimo ugoranye, ariko ngo abari n'abategarugori bawitabiriye bawukora neza, bagatanga umusaruro ushimishije.

Ati 'Iyo umwari cyangwa umutegarugori yitabiriye umurimo, awitabira 100%, iyo bibaye ngombwa ko akenera ubufasha ukabumuha, aguha umusaruro kuko ntabwo arangara, aba azi icyamuzinduye, akaba azi ko agomba gutaha afite icyo agomba gutahana. Mu by'ukuri twe tubakoresha tubona ubwitange bushimishije cyane. Aho dukorera tubara ko bageze kuri 28%, ni umubare twakwishimira kuko twari dutangiriye kuri 0'.

Umuyobozi wa UNDP mu Rwanda yashimye urwego u Rwanda rumaze kugeraho mu kwimakaza ihame ry
Umuyobozi wa UNDP mu Rwanda yashimye urwego u Rwanda rumaze kugeraho mu kwimakaza ihame ry'uburinganire n'ubwuzuzanye

Marcel Murego ushinzwe ubuyobozi n'abakozi mu ruganda rutunganya icyayi rwa SORWATHE, avuga ko nyuma yo kubakira abagore bafite abana ahantu hazaborehereza, byatumye umusaruro batanga urushaho kwiyongera.

Ati 'Bagiraga ikibazo cyo kugaruka mu kazi nyuma ya bya byumweru by'ikiruhuko cy'umubyeyi, bikaba ikibazo kugaruka mu kazi bagifite umwana muto wonka, tumaze gushyiraho irerero, arasoroma akaza konsa saa tanu, ari yo mpamvu asigaye asoroma ibiro byinshi. Nta gihombo kirimo ahubwo twasanze harimo inyungu, kuko wasangaga icyayi gisigaramo, kubera ko yajyaga konsa umwana yarize cyangwa afite ikibazo. Ubu kuko bafite abita ku bana, kuri twe byabaye inyungu cyane, kuko umusaruro warazamutse'.

Umuyobozi Mukuru wa GMO Rose Rwabuhihi, avuga ko 90% by'imirimo, itangwa n'inzego z'abikorera, ari na ho ahera abasaba gutanga amahirwe angana ku mpande zombi, kuko nubwo hari intambwe imaze guterwa ariko urugendo rukiri rurerure.

Ati 'Icya mbere nasaba abikorera, ni uko uru rugendo turukomeza, kugira ngo Abanyarwanda bose bagire amahirwe amwe, uburenganzira bw'Abanyarwada bwose bugerweho, amahirwe yo gutunga, kugira icyo ukora, guteza Igihugu cyawe imbere, twese tuyashyiremo imbaraga zacu, ntihagire uvutswa uburenganzira bwe, ni cyo kintu cyatuma Igihugu cyacu kijya imbere'.

Abahagarariye ibigo byabo bari bitabiriye uyu muhango
Abahagarariye ibigo byabo bari bitabiriye uyu muhango

Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Béata Habyarimana, avuga ko uyu muhango wo guhemba no gushimira ibigo mu kwimaza ihame ry'uburinganire n'ubwuzuzanye, ari ubwa mbere ubayeho haba mu Rwanda no muri Afurika.

Ati 'Nabwira abikorera ngo nibagire imbaduko yihuse mu gushyiraho ihame ry'uburinganire n'ubwuzuzanye mu bigo byabo, ntibabyumve nk'ikintu cyo kugira ngo batange ubufasha, kuko byagaragaye ko iyo ubishyizeho, inyungu zawe ziyongera, umukozi agakora afite imbaraga, ukunguka, bityo rero ntibasigare, bashyireho ibikorwa bitandukanye bigaragaza ubwo buringanire, bazabona umusaruro wabyo mu bucuruzi bwabo'.

N'ubwo inzira yo kwimakaza ihame ry'uburinganire n'ubwuzuzanye ikiri ndende mu nzego zimwe na zimwe, ariko u Rwanda rushimirwa n'imiryango itandukanye ndetse n'ibihugu by'amahanga, kubera urwego rumaze kugeraho mu kwimakaza ihame ry'uburinganire n'ubwuzuzanye by'umwihariko mu nzego za Leta.




Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/bwa-mbere-mu-rwanda-no-muri-afurika-hahembwe-ibigo-byimakaje-ihame-ry-uburinganire-n-ubwuzuzanye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)