Ibihugu bya Afurika birimo kwiga uko haboneka ubushobozi bwo guhangana n'imihindagurikire y'ibihe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyo nama y'iminsi itanu yiswe Pan African Climate Justice Alliance (PACJA), yatangiye ku wa Kabiri tariki ya 1 Werurwe 2022, ikaba ibaye mbere y'uko habaho inama mpuzamahanga ku mihindagurikire y'ikirere, COP 27, izabera i Cairo mu Misiri mu mpera z'uyu mwaka.

Muri iyo nama, izo mpuguke zagaragaje ko ibihugu bya Afurika bitungukiye mu nama iheruka ku mihindagurikire y'ikirere, COP 26, yabereye i Glasgow muri Ecosse mu mwaka ushije, kuko amafaranga byizejwe n'ibihugu bikize ari na byo byohereza ibyuka byinshi mu kirere atabonetse.

Umuhuzabikorwa w'Imiryango Nyarwanda iharanira kurengera ibidukikije no guhangana n'imihindagurike y'ibihe, Vuningoma Faustin, avuga ko hashize igihe basaba ibihugu bikize gushyira mu bikorwa ibikubiye mu masezerano yo guha amafaranga ibihugu bikennye, agamije kubungabunga urusobe rw'ibinyabuzima n'ibidukikije muri Afurika.

Ibihugu biteye imbere byemeye ko buri mwaka bizajya bitanga miliyari 100 z'Amadolari ya Amerika ku bihugu bya Afurika, cyane ko ari byo bitangiza cyane ikirere kuko byohereza mu kirere ibyuka bihumanya bitageze no kuri 4%, gusa ayo mafaranga ntiyigeze atangwa, kuko na duke twabonetse ari intica ntikize.

Vuningoma agira ati 'Nta munsi n'umwe ayo mafaranga byigeze biyohereza, kandi twebwe nka Afurika ibyo dusabwa twarabikoze.'

Perezida wa Komite ishinzwe ibya Politiki muri PACJA, Augustine Njamnshi, avuga ko nta bushobozi ibihugu bya Afurika byabona kugira ngo bibashe kugabanya ibyuka bihumanya ikirere, ibihugu bikize bitabigizemo uruhare bitanga amafaranga akenewe.

Njamnshi avuga ko ku mwaduko wa Covid-19 mu ntangiriro za 2020, ibihugu bikize byihutiye gukusanya amafaranga yo gukumira icyo cyorezo, bihita bibona byihuse miliyari 7.2 z'Amadolari ya Amerika, kuko byari bizi ko icyorezo kidatoranya, akibaza impamvu bidakorwa no ku mihindagurikire y'ibihe muri Afurika.

Ati 'Ingaruka ziterwa n'imihindagurikire y'ibihe kuri Afurika ni nyinshi, ni zo zigomba gutuma duhaguruka, tugasaba guhabwa amafaranga ibyo bihugu byemeye kugira ngo duhangane n'icyo kibazo, ari na byo bizagarukwaho muri COP 27'.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ibidukikije y'u Rwanda, Patrick Karera, avuga ko bifuza kugira ijwi rimwe nk'Abanyafurika, COP 27 izabe bafite imyumvire imwe ku ntego bifuza kugeraho.

Ati 'Guhangana n'imihindagurike y'ibihe Leta ntiyayikora yonyine, bisaba ubushobozi bwa za Leta n'Imiryango itari iya Leta kugira ngo bigerweho. Imyanzuro y'iyi nama turimo hano i Kigali, ni yo tuzajyana mu nama izabera mu Misiri'.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ibidukikije y'u Rwanda, Patrick Karera

Muri iyo nama ibera i Kigali, abayitabiriye bavuze ko ingaruka zijyanye n'imihindagurike y'ibihe zatangiye kugaragara cyane mu bihugu byinshi bya Afurika, birimi cyane cyane Mozambique, Zimbabwe, Madagascar, Kenya n'ahandi, imyuzure yahitanye ubuzima bw'abantu benshi n'ibindi bintu birangirika birimo ibikorwa remezo.




Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/ibihugu-bya-afurika-birimo-kwiga-uko-haboneka-ubushobozi-bwo-guhangana-n-imihindagurikire-y-ibihe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)