Ibyihariye ku rukundo Bin Laden yari yarakunze Whitney Houston - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu muhanzi watabarutse ku myaka 48, ni umwe mu bahanzi bafatwa nk'abafite amajwi adasanzwe baciye ibintu mu gihe cye, akaba ari nayo mpamvu yari afite abakunzi impande zose.

Umwe mu bari abafana b'imena ba Houston ni Umunya-Arabia Saoudite, Osama Bin Laden, wamenyekanye ku Isi nk'Umuyobozi w'Umutwe w'Iterabwoba wa Al Qaeda uri mu yaciye ibintu ku Isi.

Mu gitabo cyiswe 'Diary of a Lost Girl: The Autobiography of Kola Boof' cyagiye hanze mu 2006 cyanditswe na Kola Boof, agaragaza ko Bin Laden yashakaga kugira uyu muririmbyi umwe mu bagore be.

Hari aho Kola Boof agira ati 'Bin Laden yaravuze ngo afite ibyiyumviro bidasanzwe kuri Whitney nubwo yakundaga kugaragaza ko atiyumvamo umuziki wo muri Amerika. Yavuze ko yifuzaga kuzajya kumureba muri Amerika akaba yagerageza guhura nawe. Yavuze ko yashakaga guha uyu muhanzi inzu yari afite i Khartoum. Yambwiye ko yagombaga kwirengagiza ibintu bimwe bijyanye n'aho akomoka akamugira umwe mu bagore be.'

Nubwo Houston yari yaramaze kurushinga na Bobby Brown, Bin Laden ntabwo yari yarigeze aterwa ubwoba n'uyu mugabo kuko yari afite gahunda yo kuzamwica ubundi akegukana Houston.

Boof mu gitabo cye hari ahandi agira ati 'Izina rya Whitney Houston ryari rimwe mu yo Osama yavugaga. Yavugaga uko yari mwiza, inseko nziza ye, ukuntu yahinduwe na Bobby Brown wahoze ari umugabo we, Osama yashakaga no kumwica nk'aho kwica abagabo b'abagore b'abandi ari ibintu bisanzwe.'

Whitney Houston yashizemo umwuka mu ijoro ryo ku itariki ya 11 Gashyantare 2012 aho yapfuye afite imyaka 48; mu gihe cye cy'ubuhanzi yagurishije album zirenga miliyoni 60.

Ni umwe mu bakunzwe cyane ku bw'ijwi rihebuje ndetse hari n'abanamwitaga 'The Voice' nk'izina ry'akabyiniriro. Yakundiwe kandi kubaha abafana be mu bitaramo yabagezagaho, no kuririmba urukundo mu nzira iboneye. Azwi kandi no muri filime 'The Bodyguard.'

Osama Bin Laden we yapfuye ku itariki ya 2 Gicurasi 2011, afite imyaka 54 y'amavuko. Yiciwe ahitwa Abbottabad muri Pakistan.

Osama Bin Laden yakundaga umuhanzi Whitney Houston
Whitney Houston ni umwe mu bahanzi bakomeye babayeho ku Isi, akabikesha ijwi rye ry'agatangaza

Indirimbo 'I will always love you' ni imwe mu za Whitney Houston z'ibihe byose




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibyihariye-ku-rukundo-bin-laden-yari-yarakunze-whitney-houston

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)