ICC yashyikirijwe Maxime Jeoffroy washakishwaga cyane muri Afrika #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mugabo witwa Maxime Jeoffroy Eli Mokom yari Umuyobozi wa Anti-Balaka ndetse akaba akekwaho ibyaha by'intambara hamwe n'ibindi byaha byibasiye inyokomuntu byakozwe hagati ya 2013-2014.

Nyuma yo gushyira hanze impapuro zishakisha uyu mugabo,ICC yatangaje ko Mokom w'imyaka 43 akekwaho uruhare mu bikorwa by'iyicarubozo, kwinjiza abana mu gisirikare n'ibindi.

Amakimbirane yo muri Centrafrique yatangiye nyuma y'aho inyeshyamba zo mu mutwe w'abayisilamu uzwi nka Seleka zafataga ubutegetsi muri Werurwe 2013. Ubutegetsi bwabo bwatumye abakirisitu babigomekaho, bashinga umutwe witwa Anti-Balaka.

Kugeza ubu abayobozi batandukanye bo mu mitwe yombi bamaze gutabwa muri yombi bashinjwa ibyaha bakoreye abasivile. ICC yashyizeho impapuro zisaba itabwa muri yombi ry'abayobozi ba Anti-Balaka mu 2018.kugeza ubu benshi mubashakishwaga bamaze gushyikirizwa ururukiko.



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/ICC-yashyikirijwe-Maxime-Jeoffroy-washakishwaga-cyane-muri-Afrika

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)