Ifaranga ryavuze igitaramo cya Rwanda Gospel... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku isaha ya 22:12 ubwo basabaga umuhanzi Theo Bose babireba kuza ku rubyiniro ntibyabashije gukunda, kuko abacuranzi banze kuza ku rubyiniro.

Bakomeza gutsimbara bavuga ko batari bwongere gucuranga batarishyurwa, kugera ubwo bishyuwe hashize iminota 50 yose, ndetse abantu benshi bari bamaze kugenda, hasigaye mbarwa.

Ku isaha ya saa 23:02 ariko, Aline Gahongayire wari umaze kurira [wagaragaye yarize nyuma y'ibiganiro yagiranye n'abateguye iki gitaramo], yazamutse ku rubyiniro aririmbira abantu bacye bari basigaye. 

Yaririmbye indirimbo ze zirimo 'Ndanyuzwe' n'izindi zinyuranye, harimo n'izo yafashijwemo n'umucuranzi Nzungu ndetse n'umuririmbyi Gaby Kamanzi.

Aline Gahongayire yagiye ku rubyiniro hafi nyuma y'isaha igitaramo gihagaze

Israel Mbonyi ubwo yarimo aganiriza abafana bacye bari basigaye mbere y'uko igitaramo cyongera gusubukurwa abahanzi bakiririmbana

Aha hari hahoze hicaye bamwe muri mbarwa bari bitabiye nyamara ifaranga nabo ribabuza ibyishimo barikura




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/115186/ifaranga-ryavuze-igitaramo-cya-rwanda-gospel-star-live-gihagarara-ikitaraganya-mu-gihe-cyi-115186.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)