Mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 11 Werurwe 2022, nibwo aba bakobwa bakoze ibirori by'umusangiro byabereye muri La Palisse Hotel Nyamata, aho bari gukorera umwiherero w'ibyumweru bitatu uzasozwa tariki 20 Werurwe 2022.
Ni ibirori bakoze mu gihe ku wa Gatandatu tariki 19 Werurwe 2022, ari bwo hazamenyekana umukobwa wegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2022.Â
Amatike yo kwinjira muri ibirori yashyizwe ahagaragara, aho kwinjira ari 30,000 Frw muri VVIP, 20, 000 Frw muri VIP na 10,000 Frw mu myanya isanzwe. Kanda hano ubashe kugura itike.
Ibi birori 'Gala Dinner' byaranzwe n'imyambarire yihariye kuri buri mukobwa. Byaranzwe kandi no kubyina imbyino zitandukanye, kuganira no gusangira amafunguro yihariye.Â
INYARWANDA YAKUSANYIJE AMAFOTO YARANZE IBI BIRORIÂ Â
Umuhoza Emma Pascaline atambuka ku itapi itukura [Red Carpet]Â
Ruzindana Kelia uri imbere mu matora yo kuri internet no kuri SMS, aha yatambukaga kuri Red CarpetÂ
Saro Amanda, ufite ubuhanga bwihariye mu gucuranga gitari na Piano anyura ku itapi itukuraÂ
Amafoto yihariye yafashwe muri ibi birori
Uwimana Marlene yagaragaje kwizihirwa ubwo yanyuraga ku itapi itukura
ÂMugabekazi Ndahiro Queen yaserutse yambara umwenda w'ibara ry'umukara n'inkweto ndende
Kazeneza Marie Merci ni uko yaserutse mu musangiro wahuje ba NyampingaÂ
Buri mukobwa yakoze ku mwambaro wihariye yateguriye uyu musangiro mu gihe bitegura kujya kuri 'final'Â
Buri mukobwa yanyuraga ku itapi yizihiwe mu buryo bukomeye, bagenzi be bamukomera amashyiÂ
Uwimana Jeannette ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, mu ikanzu nziza ni uko yaserutseÂ
Nshuti Muheto Divine uhagarariye Uburengerazuba, ni uko yaserutse muri ibi birori byaranzwe no kubyinaÂ
Wari umwanya wo kubwirana inkuru nshya- Umuhoza Emma Pascaline ari kumwe na Ruzindana KeliaÂ
Buri wese yakoraga uko ashoboye akifotoza mu buryo bwihariye, ifoto isiga urwibutso
ÂUmwiherero (Boot Camp) ni kimwe mu bintu byihariye muri Miss Rwanda bisiga urwibutso rudasaza ku bakobwa bahatanye   Â
Byari byemewe gukuramo inkweto ugacikanya akadiho... Cyangwa wakumva unaniwe ukaba uzikuyemo ariko ukirekuraÂ
Uwimanzi Vanessa uhagarariye Umujyi wa Kigali ni uko yaserutse muri ibi birori
Yanyuze ku itapi itukura anabyina imbyino zigezwehoÂ
Nyuma yo gucinya akadiho no kuganira bafashe amafunguro yihariye
Aba bakobwa bagiye kumara ibyumweru bitatu mu mwiherero biga ibintu bitandukanye