Ikipe y'Ikigo cy'Ibarurishamibare mu mupira w'amaguru igiye kwerekeza i Alger #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Ikipe y
Ikipe y'Ikigo cy'Ibarurishamibare (yambaye ubururu n'umweru) ni yo izahagarira u Rwanda

Iyi kipe igiye guhagararira u Rwanda nyuma yo kwegukana igikombe cya Shampiyona y'imikino y'abakozi yasojwe mu Kuboza umwaka ushize itsinze ikipe ya RwandAir igitego kimwe ku busa. RwandAir na yo yagombaga gusohoka gusa ngo ku mpamvu z'ubushobozi budahagije yagaragaje ntabwo izitabira iyi mikino nk'uko Perezida w'iri shyirahamwe ry'imikino y'abakozi mu Rwanda, Mpamo Thierry Tigos, yabitangarije Kigali Today.

Yagize ati 'RwandAir yagize ikibazo cy'ingengo y'imari (budget) ku munota wa nyuma, batubwira ko amafaranga bafite adahagije batakohereza ikipe. Ubwo bahise bavamo hasigara statistique (Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare)'

Agaruka ku myiteguro y'ikipe ya Statistique, Perezida Mpamo Thierry yavuze ko yiteguye neza ahasigaye ari ukujya guhagararira u Rwanda neza bagatwara igikombe.

Ati 'Bariteguye, bamaze igihe bakora imyitozo nk'ikipe yabaye iya mbere ihagaze neza. Icyo twifuza ni uko tugenda bakitwara neza bagatwara igikombe ariko bakareba n'uko abakozi b'ahandi bitwara n'imibereho yabo. Ikindi kiba kigamijwe muri iyi mikino ni ukugira ngo bagure ubumenyi barebe uko abandi bakozi babayeho, baganire, barebe niba hari ibyo babigiraho byabafasha na bo mu kazi kabo'.

Mpamo Thierry Tigos
Mpamo Thierry Tigos

Itsinda ry'abantu 25 ni ryo ryerekeza muri Alger muri iyo mikino riturutse mu Rwanda. Ku rwego rw'ishyirahamwe ry'imikino y'abakozi (ARPST) Mpamo Thierry Tigos ni we Muyobozi uzaba ahagarariye ishyirahamwe ry'iyo mikino (Federation).

Ibihugu icumi (Tunisia, Algeria, Rwanda, Gambia, Burukina Faso, Cameroun, Congo Brazzaville, Eritrea, Sahara Republic, Senegal) ni byo bimaze kwemeza ko bizitabira.

Irushanwa ryo nyirizina rizakinwa kuva tariki ya 14 kugeza tariki 21 Werurwe 2022.

Biteganyijwe ko kandi tariki 18 Werurwe 2022, ari bwo shampiyona y'imikino y'abakozi umwaka wa 2022 izatangira aho biteganyijwe ko amakipe 68 ari yo azakina iyi shampiyona y'uyu mwaka.

Imikino izakinwa ni Football, Volleyball, Basketball mu bagore n'abagabo aho amakipe aba agabanyije mu byiciro bitatu (ibigo bifite abakozi 100 kuzamura, ibigo bifite abakozi bari munsi ya 100 n'ibigo byigenga).

Mu Kuboza uyu mwaka, u Rwanda rurifuza kuzakira bene aya marushanwa mpuzamahanga y'abakozi.




Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/ikipe-y-ikigo-cy-ibarurishamibare-mu-mupira-w-amaguru-igiye-kwerekeza-i-alger

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)