Imirishyo yanze kuvuga: Ibya Rwanda Gospel St... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rwanda Gospel Star Live ni igitaramo cyari gitegerejwe na benshi ndetse cyanahagurukije umunyabigwi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana Rose Muhando. Nyamara ibyo benshi bari biteze byabaye agatereranzamba kugera n'ubwo abagize Akanama Nkemuramaka kagomba kwemeza abahanzi bahize abandi, bikuye mu nshingano ku munota wa nyuma.

Batanu bari bagize Akanama Nkemurampaka ari bo Aimée Uwimana, Simon Kabera, Josue Shimwa, Mupende Gedeon Ndayishimiye na Pamela Mudakikwa, basezeye nyuma yo gusanga imitegurirwe y'igitaramo idahwitse ndetse bakavuga ko abateguye iki gikorwa badatanga amakuru.

Ibaruwa InyaRwanda.com ifitiye kopi y'umwe mu bari bagize Akanama Nkemurampaka, Pamela Mudakikwa, iragira iti "...Nshingiye kandi ku nama yaduhuje namwe ndetse n'abahanzi barebwa n'iki gikorwa ku wa 05/03/2022, nasanze hari byinshi cyane ntasobanukiwe bihagije ku buryo nabasha gukora umurimo mwari mwansabye gukora.

Mbiseguyeho kuba mbamenyesheje icyemezo cyanjye ku munsi nyirizina w'igikorwa, byatewe n'ubundi n'ikibazo cya miscommunication kiri muri organisation cyatumye amakuru menshi n'ubundi amenyekana amasaha 24h gusa mbere y'igikorwa!

Ku bw'icyubahiro ngomba Imana, umurimo wayo ndetse n'abakozi bayo, nsezeye muri iri tsinda, mbashimira icyizere mwangiriye, mbizeza ubufatanye mu bikorwa biri imbere igihe cyose bizaba birimo umucyo uhagije n'imikorere itunganye".

Ibi aba Judges bavuga ntabwo binyuranye n'ukuri kuko ibidahwitse byo ari byinshi guhera ku isaha igitaramo cyagombaga gutangiriraho kuko iyo saha yageze abari mu b'imbere mu bateguye ibi bikorwa barimo abacuranzi bataranipimisha icyorezo cya COVID19.

Ku isaha ya saa kumi n'ebyiri ishyira saa moya z'ijoro ni bwo hari hatangiye gushyirwa ku murongo ibyuma, ibintu bidanzwe ubundi kuko akenshi usanga abandi barara babikoze cyangwa bigakorwa mu gitondo.

Ubwitabire bwo bwagiye bukomwa mu nkokora no kuba benshi bari bitabiriye ariko batipimishije kandi ahabereye igikorwa hakaba nta buryo bwari bwateganijwe bwo gufasha abahageze, ibintu byasabaga bamwe gusubirayo abandi bagahitamo gutaha.

Ugereranije abantu bari muri iki gitaramo ntibarenga 80. Ni mu gihe cyahurije hamwe abahanzi 14 bakunzwe mu muziki wa Gospel mu Rwanda ukongeraho na Rose Muhando waturutse muri Tanzania. Saa mbiri hafi saa tatu abantu mbarwa bahari bari bagitegereje ko hagira umuhanzi ugera ku rubyiniro dore ko n'umushyushya rugamba yari atarigaragaza. Kingdom of God Ministry niyo yabimburiye abandi kuri stage hafi saa yine z'ijoro.

Amajwi yasojwe gutunganywa saa 19:51. Biteganijwe ko umuhanzi uba uwa mbere ahabwa Miliyoni 7 Frw, uwa kabiri ahabwe Miliyoni 2 Frw naho uwa gatatu ahabwe Miliyoni 1 Frw.

Ibijyanye no kwipimisha icyorezo byabaye ingume

Isaha yari yatangajwe bwa mbere igitaramo cyagombaga gutangiriraho ni saa15:00 nyamara isaha yageze nta bantu baripimisha

Isaha yari yabaye nk'iyigizwa inyuma ishyirwa saa kumi nyamara iyo saha yageze ubona icyizere cyo kuba kw'igitaramo ari hafi ya ntacyo


Mu ma saa kumi n'imwe ni uku byari bimeze



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/115183/imirishyo-yanze-kuvuga-ibya-rwanda-gospel-star-live-byabaye-agatereranzamba-115183.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)