Ingabire Marie Immaculée ashyize hanze amakuru y'ibanga ku byaha bishinjwa Ndimbati #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu kiganiro na Ukwezi Tv Ingabire Marie Immaculée yavuze ko uyu mukobwa yagabanyije imyaka ko ibi byaba byarabaye yujuje imyaka y'ubukure bityo ko inzego z'iperereza zigomba kubikurikirana ashimangira ko ahantu yakuye aya makuru hizewe ati'' Nayabwiwe kandi nayabwiwe n'inzego zizewe ziyafite''

Akomeza avuga ko ibintu byo kujyana abana mu itangazamakuru bibyara sosiyete y'akajagari kandi ko katajyana n'iterambere.

Ku bijyanye no kuba uyu mukobwa anashinja Ndimbati kumutererana ntamufashe kurera abana , hari amakuru avuga ko yabikoraga ahubwo ko uyu mukobwa yaje kumwaka Miliyoni 5 Frw undi akayamwima ari nayo mpamvu yaje kujya mu itangazamakuru.

Kuri iyi ngingo Ingabire Immaculee yabwiye Ukwezi Tv ko akurikije uko yabonye abana n'uriya mukobwa bagaragara nk'abataratereranwe.

Ejo ku wa Kane tariki 10 Werurwe 2022 nibwo RIB yatangaje ko yataye muri yombi Uwihoreye Jean Bosco uzwi nka Ndimbati akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana.

Ni amakuru yashimangiwe n'Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yagize ati 'RIB yafashe umugabo witwa Uwihoreye Jean Bosco uzwi nka Ndimbati w'imyaka 51 acyekwaho icyaha cyo gusambanya umwana.'

Yavuze ko Ndimbati ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Rwezamenyo mu gihe hagikomeje iperereza kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Ndimbati yatawe muri yombi nyuma y'amakuru amaze iminsi aca ku mbuga nkoranyambaga agaragaza umugore uhamya ko yabyaranye na we impanga n'uyu mugabo ariko akaba yaranze kwita ku nshingano zo kurera abo bana.

Umukobwa witwa Kabahizi Fridaus ukomoka mu Karere ka Nyaruguru yavuze ko Uwihoreye Mustafa uzwi muri Sinema Nyarwanda nka Ndimbati yamuteye inda afite imyaka 17 bamara kubyarana impanga z'abakobwa akamutererana.Kurundi ruhande Ndimbati yemera ko koko yabyaranye n'uyu mukobwa .

Mu kiganiro na ISIMBI TV , Kabahizi yatangaje ko hari mu 2019 ubwo yavaga iwabo mu Murenge wa Muganza aje gushaka imibereho muri Kigali. Uyu mukobwa avuga ko akigera I Kigali yabanje gukora akazi ko mu rugo mu Biryogo ariko ntiyahatinda kuko yahise abona ako gucuruza imyenda mu mujyi rwa gati.

Kabahizi avuga ko mu gipangu habagamo ufata amashusho ya Filime 'Papa Sava' Ndimbati akinamo ndetse ko uyu mugabo yakundaga kuza kumureba (Gafotozi).

Uyu mukobwa uvuga ko yari asanzwe azi Ndimbati muri Filime ngo yaje kumusaba ko nawe yazamushyira muri Filime kuko abikunda , batangira kuvugana gutyo.Akomeza avuga ko Ndimbati nyuma yaje kumuhamagara akamubwira ko yamuboneye umwanya yakinamo muri Filime.

Ngo baje guhurira mu modoka bajya Cosmos I Nyamirambo , Ndimbati atangira kumubwira amagambo y'uturingushyo ko ari mwiza mbere yo kumusindisha bikarangira amusambanyije.

Ati''Twageze Cosmos arahagarara atangira kumbwira ngo ndi umukobwa mwiza , ambaza abantu banterata.Mu modoka ye harimo inzoga yitwa Amarula ,arangije afata akantu k'aga Plastique ansukiramo ambwira ngo ninywe ni amata arimo ama-cream n'ama-Chocolat.''

Uyu mukobwa wari usomye ku nzoga bwa mbere avuga ko yakangutse akisanga aryamanye na Ndimbati muri Lodge.Ngo bashwanye Ndimbati yamweje ko ibyabaye ariwe wabigizemo uruhare maze mbere yo gutandukana amuha Frw 5000.

Akomeza avuga ko kuva icyo gihe atongeye kuvugana na Ndimbati ndetse ko n'imishinga yo kumushyira muri Filime yarangiriye aho.Nyuma y'ukwezi kumwe umukobwa yaje kubona ibimenyeyso ko atwite yipimishije biba impamo.

Avuga ko yaje gusaba Ndimbati guhura nabwo bagahurira kuri Onatracom I Nyamirambo , abimumenyesheje undi yiyemeza ko azamufasha kugira ngo adaseba nk'abandi bakobwa.

Ndimbati nyuma ngo yaje kumuhuza na mwishywa we witwa Ange utuye I Gikondo , abayo igihe gito mbere yo gushwana ahanini bitewe n'uko uriya mugabo ntabufasha yatangaga.

Kabahiri wari watangiye kugorwa cyane n'inda yari amaze amezi abiri atwite ngo yasabye Ndimbati ko bayikuramo , undi amubwira ko atatinyuka kubikora ati''Yarambwiye ati nakwemera nkafungwa ariko umwana akabaho''

Ndimbati nyuma ngo yaje kumuhuza na mushiki we amusaba ko babana undi aramwangira , aza kumusaba ko yamujyana iwabo mu Majyepfo , umukobwa arabyemera.

Nyuma yo kugera I Nyaruguru ngo Ndimbati yamusabye ko yamuha Frw100,000 ngo agume mu cyaro burundu , undi arabyanga ahubwo agaruka I Kigaki aho yongeye gukora akazi ko mu rugo gusa kaza kumunanira.

Bijyanye n'uko Kabahizi yari yaratewe inda afite imyaka 17, Ndimbati yashatse kumuhinduriza ibyangombwa kugira ngo bigaragare ko afite imyaka y'ubukure.

Yabyaye impanga z'abakobwa

Mu kwandikisha abana , umugore wari mu buyobozi bw'ibanze ngo yamusabye ko atabandikaho Ndimbati ,aza kubyemera amubwira ko ashyiraho ko Se w'abana ari Kwizera Jean Claude gusa nimero ya Telefone yandikaho iya Ndimbati.

Ngo nyuma Ndimbati yaje kumujyana kuba ku Ruyenzi amwishyurira inzu ndetse akajya anamuha amafaranga yo guhaha , ariko aza kugabanya kumufasha ahubwo akajya ahora amusaba ko yamuha abana undi akabyanga.

Kabahizi avuga ko nyuma yaje guhamagara umurongo wa 116 asaba ubufasha , Ndimbati ahamagawe yemera ko abana ari abe , abayobozi bamusaba gukora inshingano ze nk'umubyeyi.Ngo byarakozwe aramufasha abikora ukwezi kumwe ubundi akaya ahora amusaba kumuha abana be.

Nyuma ngo Ndimbati yanaje kumusaba ko yazana abana bakamusura ndetse amwemerera kumuha Frw 500.000, undi arabyemera abamushyira iwe mu Mudugudu wa Karama ahazwi nka Norvege mu Murenge wa Kigali.

Ngo yarahageze ahasanga umugore wa Ndimbati gusa undi adahari ,araharara bukeye abana arabahasiga gusa amafaranga yari yamwemereye ntiyayamuha ahubwo amushakira akazi mu kabari.

Nyuma yaje kujya ashaka kujya gusura abana baramemerera , hashize iminsi umugore wa Ndimbati amubwira ko ababa bagiye kubajyana mu Cyaro kubarererayo , ibyo yajye kubyanga ahitamo kubasubirana.

Ndimbati yemereye ISIMBI TV ko abana ari abe ndese na nyina akaba amawemera , gusa abeshyuza ibyo Kabahizi amushinja byo kumutererana.Ndimbati avuga ko ariwe utunze uriya mugore ndetse akaba anamukodeshereza aho aba ariko akarenga akamujugunyira abana.

Ndimbati yakomeje avuga ko afite ibimyenyetso bifatika byinshi byerekeana ko Fridaus Kabahizi afite misiyo yo kumusebya ndetse ko kwemera niba abana ari abe bizemezwa n'urukiko kuko ngo hari abandi yamenye yitirira abo bana.

Uriya mukobwa wabyaranye na Ndimbati yabeshye imyaka||Amakuru nayakuye mu rwego rwizewe|| Ingabire



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Ingabire-Marie-Immaculee-ashyize-hanze-amakuru-y-ibanga-ku-byaha-bishinjwa-Ndimbati

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)