Inkumi yabonye akazi yihakana umusore bakundanaga, ibyamubayeho nyuma ni agahebuzo - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umusore wo muri Nijeriya yavuze amateka yubuzima bwihariye agaragaza impamvu abantu batagomba gutereranwa cyangwa gusuzugurwa n'abo bita inshuti kubera ubukene'.

Uyu musore uzwi ku izina rya Chinedu Ihekwoaba yatangaje ko umukobwa bakundanaga yabonye akazi maze agahita amwanga avuga ko ari umukene ariko nyuma aza kubona ibitangaza akaba abayeho neza muri iki gihe.

Uyu mukobwa ngo yahagaritse kuvugana nawe, ariko nkuko byateganijwe, ubuzima bwa Chinedu bwarahindutse maze abasha kubona inzu n'imodoka nyuma yimyaka ibiri bashwanye.

Nk'uko uyu musore abitangaza ngo inshuti ye yabonye asigaye afite inzu nziza status ya WhatsApp atangira kumwoherereza ubutumwa nanone ariko umusore yibutse uburyo yamubenze biramubabaza.

Chinedu asangiza ubu butumwa abamukurikira kuri Twitter yagize 'Nyuma yo guhabwa impamyabumenyi, inshuti yanjye magara yabonye akazi areka kungera kumvugisha. Nahagaritse kuvugana nawe. Nyuma yimyaka 2, Imana yasubije amasengesho yanjye. Nabonye inzu n' imodoka nziza. Yabonye inzu yanjye ihenze kuri WhatsApp maze yongera kunyandikira. Ariko sinamusubije'

Ukuri nuko, abantu ntibazakwegera niba bumva uzahora uri umutwaro mubuzima bwabo. Reka kurira. Urwego rwo hejuru wagira mu buzima. Nta muntu n'umwe wibagirwa umuntu bakundana. '



Source : https://yegob.rw/inkumi-yabonye-akazi-yihakana-umusore-bakundanaga-ibyamubayeho-nyuma-ni-agahebuzo/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)