Perezida Macron avuga ko Igihugu cya Ukraine ubu kitarimo guhinga nyamara ari cyo cyatangaga ibinyampeke byiganjemo ingano nyinshi ku migabane y'u Burayi na Afurika.
U Burusiya na Ukraine ubwabyo bisanzwe bitanga 40% by'ingano zikenerwa hose ku Isi kugira ngo zikorwemo imigati n'ibindi bimeze nka yo.
Ibihugu byinshi byo ku Isi kandi byatangiye kubura ingufu bikoresha mu mirimo itandukanye harimo ubwikorezi hamwe no gutegura amafunguro, kuko u Burusiya bwari mu bihugu bya mbere ku isi bitanga gaz n'amakara kamere, none bwafatiwe ibihano.
Perezida w'u Bufaransa yijeje ko bagiye gusuzuma ingamba zo kwihaza mu biribwa no kwiga kuri gahunda zireba Umugabane wa Afurika.
Emmanuel Macron agira ati "Bitabaye ibyo, ibyinshi mu bihugu bya Afurika bizibasirwa n'inzara mu gihe kiri imbere cy'amezi 12 kugera kuri 18 (hagati y'umwaka n'umwaka umwe n'igice) kubera intambara".
Perezida Macron avuga ko hagati aho amahanga azakomeza gufatira ibihano u Burusiya mu gihe bwakomeza kugaba ibitero kuri Ukraine.
Ibi Macron yabitangaje mu gihe Leta zunze Ubumwe za Amerika n'inshuti zayo bateguraga gufatira u Burusiya ibihano bishya byo kubuheza mu buhahirane n'ibindi bihugu byinshi byo ku Isi.
Ibi bihano biteganya ko ikintu cyose kiguzwe n'u Burusiya cyajya kibugeraho gisoreshejwe amahoro y'ikirenga, ndetse no kuba buzajya bugurisha ibyo bufite bubanje gucibwa amafaranga menshi y'ibihano.
U Burusiya bwo bukomeje intambara butitaye ku bihano
Kugeza mu gitondo cyo ku wa Gatandatu tariki 12 Werurwe 2022 Umurwa mukuru wa Ukraine witwa Kiev wari wamaze gusatirwa n'ingabo z'Abarusiya zawugose ari na ko ziwumishagiraho ibisasu.
Ibimodoka by'intambara byari bimaze igihe bikoze imirongo ireshya n'ibirometero 40 ku birometero 15 uvuye i Kiev, ku wa Gatanu tariki 11 Werurwe 2022 byaratatanye bigota uwo mujyi mukuru wa Ukraine.
Indi mijyi yo hagati n'Iburasirazuba bw'icyo gihugu nka Marioupol, Dnipro, Lutsk, Ivano-Frankivsk n'indi, na yo ikomeje kumishwaho ibisasu n'ingabo z'Abarusiya ku buryo henshi hahindutse amatongo.