Irushanwa rya 'Capital Market University Challenge' ryatangijwe ku nshuro ya cyenda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iri rushanwa rizwi ku izina rya Capital Market University Challenge, ryatangijwe ku mugaragaro kuri uyu wa 17 Werurwe 2022, mu muhango wabereye muri Kaminuza yigenga ya Kigali, ULK.

Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza ya ULK, Dr. Rusibana Claude, watangije ku mugaragaro iri rushanwa, yashimiye Guverinoma y'u Rwanda yashyizeho Ikigo cya CMA mu kuzamura ubukungu n'ishoramari muri rusange.

Ati 'Abanyarwanda by'umwihariko abakuze bamaze gusobanukirwa ibijyanye n'isoko ry'imari n'imigabane ariko abakiri bato ntabwo barabasha gusobanukirwa. Amarushanwa nk'aya arabafasha kugira amakuru y'ibanze ku kwizigamira no gushora imari mu isoko ry'imari n'imigabane.'

Yakomeje agira ati 'Ishoramari ntabwo rigira igihe cyo kurikorera, waba uri umwana cyangwa uri mukuru ukwiye kumenya akamaro ko kwizigamira no kugira intego. Iyo ushoye amafaranga uba urimo kwirinda gusesagura cyangwa gukoresha amafaranga mu bidafite umumaro cyangwa ibitari ngombwa.'

Dr. Rusibana kandi yashimye ubuyobozi bw'Ikigo cya CMA bwahisemo kwifatanya na ULK mu gutangiza iri rushanwa.

CMA isanzwe iteza imbere ibikorwa byo kwizigamira mu mashuri binyuze mu matsinda y'abanyeshuri, abashoboza gutangira kugira ubwizigame bakiri mu ishuri, ku buryo bazarivamo bafite icyo bamaze kwigezaho, cyatuma biteza imbere.

Umuyobozi w'Agateganyo wa CMA, Eric Bundugu yavuze ko Isoko ry'Imari n'Imigabane ritareba icyiciro runaka cy'abantu ahubwo baba ari abanyeshuri, abasanzwe mu mirimo itandukanye irimo n'ishoramari bashobora kwisanga muri iri soko ryo kugura no kugurisha imari n'imigabane.

Bundugu yasabye abanyeshuri bitabiriye itangizwa ry'iri rushanwa kujya mu mashuri baturutsemo n'ahandi hirya no hino mu gihugu bagashishikariza bagenzi babo kwitabira.

Yavuze ko iri rushanwa ritareba gusa abiga ibijyanye n'imari n'ubukungu muri za Kaminuza ahubwo ari irya bose kuko serivisi z'isoko ry'imari n'imigabane zidaheza.

Ati 'Niba wiga ubuvuzi cyangwa muri Polytechnic, kuzigama birakureba. Iri rushanwa rireba abanyeshuri bose.'

Ushinzwe Iyamamazabikorwa mu Kigo Kigenzura Isoko ry'Imari ry'u Rwanda (CMA), Migisha Magnifique, yavuze ko iri rushanwa rigamije kongera ubumenyi ku byiza byo kwizigama no gushora imari ku banyeshuri biga muri kaminuza.

Nta mibare ntarengwa y'abazitabira iri rushanwa ahubwo, abanyeshuri bose baziyandikisha, ndetse bahiganwe hazatoranywemo abahiga abandi ku rwego rw'Intara.

Abatsinze muri aya marushanwa bafite ubuhamya

Ni ku nshuro ya cyenda irushanwa rya 'Capital Market University Challenge' rigiye kuba, aho abaryitabiriye bagaragaza ko bungukiyemo byinshi birimo ubumenyi n'amakuru ku mikorere y'isoko ry'imari n'imigabane.

Akatakunda Phiona witabiriye iri rushanwa mu mwaka ushize ndetse akaba yararitsinze mu Mujyi wa Kigali yagaragaje ko iri rushanwa ryahinduye imitekerereze n'imyumvire ye mu bijyanye no kwizigamira.

Ati 'Ndashimira ubuyobozi bwa CMA, kuri ayo mahirwe ndetse ndashaka gushishikariza buri wese [abanyeshuri] kwitabira iri rushanwa rihindura ubuzima.'

Muri rusange irushanwa rya 'Capital Market University Challenge' rimaze kwitabirwa n'abanyeshuri barenga ibihumbi 10 kuva ryatangira mu gihe umubare munini w'abitabiriye bagiye bahabwa ibihembo.

Abanyeshuri baturutse muri ULK n'izindi kaminuza bitabiriye itangizwa ry'irushanwa rya Capital Market University Challenge
Abayobozi bitabiriye itangizwa ry'irushanwa rya Capital Market University Challenge
Iri rushanwa ryatangirijwe muri Kaminuza ya ULK
Umuyobozi Mukuru wa ULK, Dr. Rusibana Claude, (iburyo) n'Umuyobozi w'Agateganyo wa CMA, Eric Bundugu
Umuyobozi Mukuru wa ULK, Dr. Rusibana Claude, yavuze ko gushora imari no kwizigamira bitagira imyaka
Umuyobozi Ushinzwe Iyamamazabikorwa mu Kigo Kigenzura Isoko ry'Imari ry'u Rwanda, CMA, Migisha Magnifique, yavuze ko iri rushanwa rigamije kongera ubumenyi ku byiza byo kwizigama no gushora imari ku banyeshuri biga muri kaminuza



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/irushanwa-rya-capital-market-university-challenge-ryatangijwe-ku-nshuro-ya

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)