Rose Muhando ageze i Kigali nyuma y'igihe kinini ategerejwe n'abatari bake, bamwe bati ntazaza, abandi bati''azongera atubeshye'', bakabishingira ku kuba yarigeze gutumirwa ariko bikarangira ataje.
Uyu muhanzikazi wageze ku kibuga cy'indege agaragiwe n'ababyinnyi be bamenyerewe mu ndirimbo nka Nibebe, yavuze ko yiteguye neza ndetse ko ibyo abakunzi be bazashaka aribyo azabakorera.
Rose Muhando mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru yahamije ko yari akumbuye u Rwanda, ndetse ko yahaherukaga mu mwaka wa 2014 ubwo yasohoraga Album ye, avuga ko byari umunezero n'amateka nk'ayo agiye gukora kuri iki cyumweru.
Rose Muhando agera i Kigali ibyishimo byagaragaraga no mu maso
Yagize ati''Ni ibyagaciro kuba ndi hano, urugendo rwagenze neza, niteguye gukora igitaramo kuri iki cyumweru kandi ibyo abakunzi banjye bazansaba nzabibaha. Rose Muhando abajijwe niba azaririmba indirimbo nka Nibebe, yavuze ko zose zihari kandi yiteguye kuziririmba.
Rose Muhando yagiye atumirwa kenshi ariko ntaze, ibi bikaba ari igitego kurii Rwanda Gospel Stars Live yari yamutumiye, ndetse ikaba izamumurikira abanyarwanda bakomeje kugura amatike yo kwinjira muri iki gitaramo.
Rose Muhando ageze i Kigali yakiriwe n'abakobwa b'uburanga, babarizwa muri kompanyi ya Kigali Protocal imenyereweho gukora Protocol mu bikorwa bitandukanye.
Rose Muhando azahurira ku rubyiniro rumwe n'abahanzi nka Israel Mbonyi, Aline Gahongayire, The Bose Babireba, Gaby Kamanzi, Serge Iyamuremye, True Promises na Gisubizo, James na Daniella n'abandi benshi.
Ubwo Rose Muhando yageraga i Kigali yahawe indabo
Ibyishimo byari byose
Abakobwa babarizwa muri Kompanyi ikora Protocol mu Rwanda, Kigali Protocal imenyerewe mu gutanga serivisi nziza nibo bakiriye Rose Muhando
Imodoka yatwaye Rose Muhando ajo acumbitse