Ishimwe ry'ababaji b'i Musanze batangiye gukorera mu gakiriro gashya - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Imirimo yo kubaka agakiriro ka Musanze gaherereye mu Kagari ka Bukinanyana mu Murenge wa Cyuve, yatangiye mu ntangiro z'umwaka wa 2021, kakaba karatwaye asaga miliyari 1.1Frw.

Aka gakiriro kubatswe hagamijwe gufasha abakora uyu mwuga kubona aho bakorera hagezweho hazatuma umusaruro w'ibikorwa byabo urushaho kuzamuka.

Hashize amezi abiri agakiriro ka Musanze gatangiye gukorerwamo, abahakorera ibikorwa barashima Leta yabahaye ahantu heza ho gukorera kandi bizeye ko bizazamura umusaruro wabo.

Umubaji Ndacyayisenga Jean Paul, yavuze ko banejejwe no kuba bari gukorera ahantu hasakaye kandi hajyanye n'igihe.

Ati 'Twishimira ko dukorera ahantu hasakaye hameze neza, mbere twakoreraga ahantu hava hatajyanye n'igihe. Ubu turishimye kuko tuzabasha gukora neza n'ibintu byinshi.'

Nsabimana Julien abarizwa muri koperative Twiteze imbere babaji, yavuze ko batari bizeye ko aka gakiriro bazagakoreramo ubu bishimiye kuba bakarimo.

Ati 'Bitangira twumvaga bitazashoboka ariko ku bw'amahirwe tuhageze tubona ni ahantu heza. Ni byiza cyane kuba turi hamwe duhuje imbaraga imashini zihari n'ibindi bikoresha bizatugurira akamaro.'

Abakorera muri aka gakiriro baravuga ko banezerewe ariko barasaba Leta ko yabafasha abakiri gukorera mu mujyi bose bakabashyira aha kuko bizazamura abakiliya babonaga.

Nsabimana yagize ati 'Hano abakiliya ntibaratangira kuza ariko bariya bose bagikorera hirya no hino nibabazana aha bizatuma abakiliya batangira kudusanga aha bizamuke.'

Ibi abihuje na Ngiruwonsanga Muhamed ukora akazi k'ubucuzi wavuze ko bakibangamiwe n'abagikorera mu gakiriro gashaje.

Ati 'Turacyafite imbogamizi za bagenzi bacu twacuranaga bagikorera mu gakiriro twakoreragamo gashaje, turifuza ko akarere kadufasha bakabahakura byazatuma imikorere hano igenda neza.'

Agakiriro ka Musanze gafite ubushobozi bwo kwakira abantu 1000, aho kubatswe hari umugambi wo kwagurirwa uyu mujyi ugenda utera imbere cyane. Aka gakiriro kubatswe ku bufatanye bw'Akarere ka Musanze n'Ikigo cy'Ababiligi Gishinzwe iterambere (Enabel)/LODA.

Aba baturage bishimiye gukorera ahantu heza nk'aha
Bimwe mu bitanda aba babaji batangiye gukorera mu gakiriro ka Musanze
Abacuzi bakora ibikoresho bitandukanye
Agakiriro gafite umuhanda mwiza worohereza ubwikorezi bw'ibigakorerwamo
Nibura abantu 1000 bashobora gukorera muri aka gakiriro
Urubyiruko rw'i Musanze ruzabasha kubona akazi kubera aka gakiriro
Bimwe mu bikorerwa muri aka gakiriro
Nsabimana Julien yavuze ko bishimye kuba barabonye agakiriro keza

Amafoto: Yuhi Augustin




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ishimwe-ry-ababaji-b-i-musanze-batangiye-gukorera-mu-gakiriro-gashya

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)