Irushanwa rya Miss Rwanda 2022 rigeze aharyoshye! Abakobwa 20 bamaze icyumweru mu mwiherero w'ibyumweru bitatu uri kubera kuri La Palisse Hotel Nyamata mu Karere ka Bugesera mu Ntara y'Iburasirazuba.
Mu mwiherero bari gukora ibikorwa bitandukanye byongerera amanota buri mukobwa harimo nk'ikizamini cyanditse, siporo, kugaragaza impano zihariye bafite, ihiganwa mu by'umuco n'ibindi.
Abakobwa banahatanye mu cyiciro cy'amatora ari kubera kuri internet no kuri SMS. Aya matora azasiga hamenyekanye umukobwa umwe uzajya mu 10 ba mbere bazavamo Nyampinga w'u Rwanda 2022 mu birori bizaba ku wa 19 Werurwe 2022 muri Intare Conference Arena.
Umuhanzi Kamichi ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, avuga ko amaze iminsi akurikirana irushanwa rya Miss Rwanda 2022, kandi ko mu bakobwa bose ashyigikiye Kazeneza Marie Merci ufite Nimero 26 mu irushanwa.
Kamichi yabwiye INYARWANDA ko yiga mu Ishuri Rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK) yiga itangazamakuru yiganye na Musaza wa Kazeneza, byatumye amenyana n'umuryango we kugeza kuri uyu mukobwa.
Avuga ko Kazeneza akimara kwiyandikisha muri Miss Rwanda akarenga amajonjora, yari azi neza ko afite n'ubushobozi bwo kuboneka mu bakobwa bazajya mu mwiherero.
Ati 'Niganjye na musaza we ndamuzi neza. Nari mbizi neza ko azagera kuri runo rwego. Byari byoroshye kubibona kuva ari akana gato.'
Uyu muhanzi uzwi mu ndirimbo 'My Karabo' yavuze ko kuva Kazeneza akiri muto yamubonagamo kuvamo Nyampinga ku buryo adafite gushidikanya ko azaba Miss Rwanda 2022. Ati 'Kuva akiri umwana muto narabibonye.'
Kamichi yavuze ko hari byinshi ashingiraho yemeza ko Kazeneza akwiye kuba Miss Rwanda 2022 birimo uburanga n'uburyo yumvikanisha ibitekerezo bye.
Ati 'Uburanga bwo nawe urabwibonera. Ariko uburyo aca bugufi, ntatinye kandi akamenya gusobanura ibyo azi bizamufasha gukundwa no gutsinda.'
Kamichi uzwi mu ndirimbo 'Aho ruzingiye' yagaragaje ko ashyigikiye Kazeneza Marie MerciÂ
Kamichi yavuze ko azi neza Kazeneza kubera ko yiganye na musaza weÂ
Kamichi yavuze ko kuva Kazeneza akiri muto yamubonaga kuba Miss RwandaÂ
Abakobwa 20 barahatanira kuvamo Nyampinga w'u Rwanda 2022Â
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'SUMMER VIBES' YA KAMICHI
">