Kamonyi: Abagore batishoboye bahawe igishoro na Manzi Fondation #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuryango Manzi Fondation wahaye abagore igishobora n'amatungo magufu, wubakira umuryango utishoboye wari utuye mu nzu ishobora gushyira ubuzima mu kaga.

Umuryango wa Usengimana ushimira Manzi Fondation 

Muri iki gikorwa cyabereye mu Kagari ka Sheri mu Murenge wa Rugarika mu Karere ka Kamonyi, kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Werruwe 2022, Nishimwe Manzi Esperance, Umugore wa Manzi Aloys washinze 'Manzi Fondation' yavuze gufasha umugore ari ugufasha igihugu mu iterambere.

Yagize ati 'Umugore niwe muntu wa mbere ukwiye gufashwa […]ukuntu twagiye dukura cyangwa n'ubu abagore bagenda basigara inyuma ugasanga abagabo nibo biteza imbere cyangwa nibo bihuta cyane kurenza umugore. Ariko ahantu tugeze igitsinagore nacyo kigomba gutera imbere bitavuze ko kigomba kwibagirwa umuco nyarwanda ko umugore ari mutima w'urugo.'

Yakomeje ati 'Umugore iyo asigaye wenyine yaramenyereye guhahirwa n'umugabo abigenza ate? Haba ikibazo. Ubwo rero niyo mpamvu twita ku bagore kugirango tuzamukire hamwe twese n'abagabo kuko nituzamura umugore tuzaba tuzamuye u Rwanda rw'ubu, u Rwanda rw'ejo.'

Umuryango wa Usengimana wubakiwe inzu ifite ubwiherero ndetse n'igikoni bifite isuku

Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Akagari ka Sheri, Rwakibibi Jean Marie Vianney, yashimiye Manzi Fondation ku nkunga yahaye abagore batishoboye, abasaba kuzayikoresha neza ikababyarira umusaruro.

Yagize ati 'Turashimira Manzi Fondation ku gikorwa cy'indashyikirwa yakoze tukaba dusaba abahawe inkunga bose kuzayibyaza umusaruro ikagira aho ibavana naho ibageza.'

Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Akagari ka Sheri Rwakibibi Jean Marie Vianney ashyikiriza umuturage inkunga 

Uwizeyimana Betty, uhagarariye Manzi Fondation mu Karere ka Kamonyi, yavuze ko batangiranye n'abagenerwabikorwa icyenda harimo abagore batanu bahawe amafaranga yo kwiteza imbere ari hagati ya 200,000FRW na 50,000FRW bitewe n'umushinga uciriritse buri wese yifuza gukora.

Hari n'abandi bane bahawe ingurube zo kurora hakaba n'umuryango wa Usengimana Evariste na Nyiraminani Jeannette bari babayeho mu bukene bukabije bubakiwe inzu, bahabwa ingurube n'amafaranga yo gukora umushinga wo kubateza imbere.

Abahawe inkunga baravuga imyato Manzi Fondation

Nyirahabyarimana Perpetue, wavuze mu izina ry'abagenerwabikorwa yavuze ko batazatenguha Manzi Fondation kandi ko bazaharanira ko izateza imbere na bagenzi babo.

Abahawe inkunga bahize ko bazayibyaza umusaruro

Yagize ati 'Ubusanzwe ncuruza imyenda ya caguwa ariko igishoro nari mfite cyari gito. Ubu rero ngiye kurangura imari ifatika ku buryo nzajya ndangura nk'ibaro yose nanjye mu minsi ya vuba nzajya ndanguza imyenda aho kurangura mu bandi. Mu izina rya bagenzi banjye ndashimira byimazeyo Manzi Fondation kuba yaradutekereje nkaba mbizeza ko tutazabatenguha.'

Nyirahabyarimana Perpetue, ashyikirizwa inkunga

Manzi Fondation ikora ibikorwa byo gufasha abaturage batishoboye kwiteza imbere, kwishyurira abana bo mu miryango itishoboye amafaranga y'ishuri no kubaha ibikoresho ndetse no guhemba abarimu bo mu mashuri abanza batsindishije neza abanyeshuri mu bizami bya Leta.

Abahwe ingurube biyemeje kuzazibyaza umusaruro

Uyu muryango washinzwe n'Umunyarwanda uba mu Bwongereza, watangiye ukorera ibikorwa byawo mu Karere ka Rulindo, bigenda byaguka bigera no mu tundi Turere tw'Igihugu.

[email protected]

 

 

 

 

 

The post Kamonyi: Abagore batishoboye bahawe igishoro na Manzi Fondation appeared first on IRIBA NEWS.



Source : https://iribanews.rw/2022/03/11/kamonyi-abagore-batishoboye-bahawe-igishoro-na-manzi-fondation/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)