Bamwe mu baturage batuye mu karere ka Kamonyi, bavuga ko bumvise ko hari uruganda rukora ikigage ndetse rumaze iminsi, ariko ntabwo bazi niba ibivugwa koko ari ukuri. Basaba ko niba koko icyo kigage gihari bacyegerezwa, bakakibona, bakakinywa, aho kubyumva bivugwa gusa. Hari n'abakemanga ubwiza n'uburyohe bwacyo mu gihe uruganda rutakibegereza ngo bacyumve.
Mu kiganiro bamwe mu bafite amatsiko yo kubona no kunywa kuri icyo Kigage bahaye umunyamakuru wa intyoza.com, bahuriza ku kuba bumva ko mu karere ka Kamonyi hubatswe uruganda rukora ikigage, ariko kikaba kitarabageraho. Bibaza niba ari ikigage koko?
Munyankindi Dominique, avuga ko binywera izindi nzoga zikunze kunengwa ubuziranenge kuko arizo babona hafi yabo. Yagize ati' Twebwe twakagombye kunywa ikigage, ariko kuberako tutarakibona twinywera izindi nzoga zikunze kunengwa ubuziranenge kuko nizo tubona hafi yacu '.
Rurangwa Epimaque, avuga ko iki kigage cyagiye kivugwa bakacyumva ariko ko batarakibona ngo banasogongere bumve niba kimeze nk'ibyo abaturage biyengera. Yagize ati' Kiravugwa, ariko ntabwo turagisogongera ngo twumve niba kiryoshye nkuko hari abaturage babyiyengera, benga ibitandukanye ndetse bikaryoha mu buryo butandukanye'.
Mukakabera Mediatrice, avuga ko bumvise amakuru yuko hari uruganda rukora ikigage, ariko ko ari ukubyumva mu binyamakuru bivugwa n'abayobozi kuko 'sindakibona pe!'.
Yagize ati' Twumvise bavuga ko hari uruganda rukora ikigage rwubatswe muri aka karere, ariko ntabwo ibyo rukora turabibona ahubwo tubyumva mu binyamakuru bivugwaho n'abayobozi sindabasha kubona ikigage rwakoze'.
Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvere avuga ko uruganda rwatangiye gukora, ariko rutarabasha guhaza isoko, ko bagomba kubaza abarukuriye kugirango bagaragaze ikibazo bagize ndetse n'ingamba zo guhaza isoko bityo abagikeneye kibagereho.
Yagize ati' Nibyo, uruganda rukora ikigage rwatangiye kugikora ndetse kinagera ku isoko, ariko ntabwo uru ruganda rurabasha guhaza isoko. Tugiye kubikurikirana tunabaze abakuriye uruganda batubwire impamvu batarabasha guhaza isoko, ahagaragara ikibazo gishakirwe ibisubizo bihamye maze abagikeneye bakibone hafi yabo'.
Akomeza avuga ko abaturage bakwiye kwihangana kuko iki kibazo kigiye gukurikiranwa kigahabwa umurongo nyawo kugirango n'abahinzi babone isoko ry'umusaruro wabo mu gihe bawejeje.
Umuyobozi w'uru ruganda rwa SPIC rukora iki kigage, Delphine Uwimana avuga ko ikigage bamaze kukigeza ahantu hatandukanye, ko abaturage bavuga ko kitarabageraho kizabageraho vuba, ko ndetse n'icyemezo cy'ubuziranenge cyabonetse mu mwaka ushize mu kwezi kw'Ukwakira 2021.
Hashize igihe uruganda SPIC ruhuriweho n'uturere tw'Intara y'Amajyepfo n'abashoramari rutangiye gukora ikigage. Abagisomyeho, bavuga ko gitandukanye n'icyo abaturage bikorera mu gihe bejeje amasaka, ko kitaryoshye. Bamwe ndetse bakavuga ko ahubwo ubushera bukorwa n'uru ruganda aribwo wumvamo icyanga cy'ubushera basanzwe bazi, ku babunyoye. Aha ni naho bamwe bahera bibaza niba kutakigeza ku isoko bitaba biterwa n'uko abagikora basanze kitaranozwa neza.
Akimana Jean de Dieu
Source : https://www.intyoza.com/kamonyi-bumva-ko-hari-uruganda-rukora-ikigage-ariko-bagishaka-bakakibura/