Karongi: Imiryango 516 ntigira aho kuba - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu nama y'inteko rusange yahuje abafatanyabikorwa b'Akarere ka Karongi kuri uyu wa 01 Werurwe 2022, Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Mukase Valentine yavuze ko muri rusange muri uyu mwaka w'ingengo y'imari 2021/22 bari babaruye imiryango 528 idafite inzu zo kubamo.

Muri iyi miryango imaze kubonerwa inzu zo kubamo ni 22 gusa.

Ati "Bamwe mu batarabonerwa inzu bakodesherezwa n'akarere abandi bacumbikiwe n'abaturage."

Visi Meya Mukase Valentine avuga ko mu mbogamizi zituma hari abaturage batarabona aho kuba, harimo imvura nyinshi ituma amatafari atinda kuma n'ingengo y'imari idahagije.

Ati "Hari uburyo abantu bakoresha bakubaka fondasiyo bagahita basakara. Nibwo buryo duteganya gukoresha ariko bigakorwa neza kugira ngo hubakwe inzu ikomeye itazaba yasenyutse mu myaka itanu."

Aka Karere gakeneye miliyoni 133 Frw zo kugura sima n'amabuye byo kubakira abo baturage.

Ubuyobozi bw'Akarere ka Karongi n'abafatanyabikorwa bako, icyo bahurizaho ni uko imiryango idafite ubwiherero n'ifite ubutujuje ibisabwa ikeneye kuganirizwa kurenza kubakirwa ubwiherero.

Uyu mwaka w'imihigo watangiye hari ingo 504 zidafite ubwiherero, ubu izisigaye zidafite ubwiherero ni 343. Ingo zitari zifite ubwiherero bwujuje ibisabwa ni 5143, izigaye zitafashwa kubona ubwiherero bwujuje ibisabwa ni 4247.

Muri rusange ibibazo byose bibangamiye imibereho myiza y'abaturage ba Karongi bikeneye miliyari 1,3 z'amafaranga y'u Rwanda.

Abafatanyabikorwa b'Akarere ka Karongi bavuga ko hakwiye gushyirwa imbaraga mu guhindura imyumvire y'abaturage kuko ibibazo byinshi bibangamiye imibereho y'abaturage bidakeneye amafaranga ahubwo bikeneye guhindura imyumvire.

Umuyobozi wungirije w'Akarere ka Karongi Mukase Valentine yavuze ko bafite imiryango 516 itarabona aho kuba



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/karongi-imiryango-516-ntigira-aho-iba

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)