Ibi bwabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki ya 4 Werurwe 2022 mu nama mpuzabikorwa y'Akarere yahuje ubuyobozi kuva ku Mudugudu kugera ku Karere, yitabiriwe kandi n'abafatanyabikorwa batandukanye b'ako Karere.
Mu bintu by'ibanze iyi nama yarigamije harimo kurebera hamwe ibibazo bibangamiye uburenganzira bw'abana n'iterambere ryabo muri rusange.
Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza, Nyemazi Jean Bosco, yavuze ko mu bibazo bibangamiye abana harimo ikibazo cy'abana bata ishuri aho abana 2591 bari barataye ishuri, ubu hakaba hamaze kugarurwa 2060, mu gihe abandi 531 bataragaruka.
Yakomeje agira ati 'Turi gushyiraho ingamba, turakorana na ba Mudugudu, turakorana n'abarezi ndetse n'inzego zo hasi kugira ngo bariya bana basubizwe mu ishuri.'
Meya Nyemazi yavuze ko bari gukorana n'izindi nzego mu gusesengura zimwe mu mpamvu zitera aba bana guta ishuri kugira ngo iki kibazo bagikureho burundu.
Ati 'Hari ingamba zikomatanyije zireba guta ishuri, imirire mibi, abaterwa inda imburagihe, turi gufatanya n'abafatanyabikorwa batandukanye kugira ngo turebe uburyo cyabonerwa umuti mu buryo burambye.'
Umubyeyi witwa Mukantabana Grace yavuze ko zimwe mu mpamvu zituma abana bata ishuri harimo amakimbirane yo mu miryango, ukunanirana kw'abana ndetse n'ikigare.
Ati 'Leta ikwiriye gushyira imbaraga mu kubanisha neza umugore n'umugabo, aba nibabana neza n'abana babo bazabakurikirana babashyire mu ishuri babarinde no guterwa inda imburagihe.'
Muri iyi nama hagaragajwe ko zimwe mu mbogamizi zituma abana bata ishuri, bagasambanywa abandi bakagaragara mu mirire mibi harimo amakimbirane yo mu miryango, aho usanga umugore n'umugabo baba babanye nabi bigateza ibibazo bitandukanye ku bana.
Abakoresha abana mu mirimo ivunanye irimo nk'abakora mu mabuye y'agaciro, ababakoreshwa mu kurangira inka, mu kwirukana inyoni mu miceri ndetse n'ababakoreshwa mu ngo, ubuyobozi bwiyemeje kubakurikirana bukabahana ndetse bukanagarura mu ishuri abo bana.