Kicukiro: Umunyeshuri w'imyaka 15 yatabaye uruhinja rwari rwatawe ku nzira - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuwa Gatanu tariki ya 4 Werurwe 2022, nibwo Umuhoza wiga mu mwaka wa Mbere w'amashuri yisumbuye, yanyuze ahantu abona umufuka uri kunyeganyega awegereye yumva uruhinja ruri kurira.

Yahise arukuramo arufubika umupira w'ishuri, arushyira ubuyobozi bw'ikigo yigaho.

Uyu mwana akimara kugeza uru ruhinja ku Kigo yigaho, ubuyobozi bw'iryo shuri nabwo bwahise buhamagaza ubuyobozi bw'inzego z'Ibanze umwana bamujyana kwa muganga.

Umuyobozi Ushinzwe Ubuzima n'Imibereho myiza mu Karere ka Kicukiro, Karungi Rebecca, yabwiye IGIHE ko uru ruhinja rukiri mu bitaro by'i Masaka kuko rwari rufite ikibazo cyo guhumeka nabi.

Yagize ati ' Ruracyari kwa muganga barimo kumukurikirana kuko rwatoraguwe rufite ikibazo cyo guhumeka nabi.'

Yongeyeho ko Akarere ka Kicukiro kari gushakira uru ruhinja ibintu by'ibanze birimo imyambaro n'amata kugira ngo ubuzima bwarwo budahungabana, ari nako hashakishwa umuryango wakwakira uwo mwana ngo yitabweho nk'abandi.

Umubikira Ushinzwe Uburezi muri GS Karembure, Sr Adeline Uwibambe, yabwiye IGIHE ko bashimishijwe n'ubumuntu umunyeshuri wabo yagaragaje.

Yagize ati ' Uwatoye uruhinja yari umwana nk'abandi nta kintu gitandukanye cyangwa cyihariye twari tumuziho gusa twaratunguwe.'

Ubusanzwe uyu munyeshuri watoraguye uru ruhinja abana na mukuru we.

Sr Uwibambwe yavuze ko ibyakozwe na Umuhoza ari ubutwari kuko aho yasanze urwo ruhinja, hari hanyuze abandi ntibabyiteho.

Umuhoza yafashe uruhinja yari atoraguye mu nzira arujyana ku ishuri ngo rwitabweho



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kicukiro-umunyeshuri-w-imyaka-15-yatabaye-uruhinja-rwari-rwatawe-ku-nzira

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)