Aba baturage bavuga ko babayeho nabi kuko nta hantu bafite barambika umusaya nyuma y'aho imvura yaguye ku itariki 16 Gashyantare 2022 yabasenyeye inzu.
Mukamwiza Daria yagize ati 'Twe tugura aha nta mazi yahacaga ahubwo bubaka uriya muhanda wa Bumbogo bashyizemo amatiyo manini y'amazi noneho yose bayayoborera mu ngo z'abaturage b'aha.'
Yakomeje asaba ubuyobozi gushakisha ahandi hantu bunyuza amazi bukareka abaturage bagakomeza gutura neza nk'uko bari babayeho mbere cyane cyane ko aho batuye hateganyijwe imiturire.
Mukamana Rosine yavuze ko yababajwe n'uko nta kintu ubuyobozi bwabafashije nyuma y'uko imvura ibasenyeye.
Yagize ati 'Imvura yaraguye saa saba tubona amazi atwisutseho ibintu byose biragenda n'inzu zirasenyuka ariko twe tugira umugisha wo kurokoka. Icyatubabaje ni uko nta kintu badufashije."
Yongeyeho ko yirirwa mu kibanza cye nyuma y'uko inzu ye isenyutse kugira ngo arebe ko hari umugiraneza wahamusanga akamufasha.
- Mukamana Rosine ari mu bifuza ubufasha kubera ko yasenyewe n'imvura
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Bumbogo, Rubagirwa Deo, yavuze ko abasenyewe n'ibyo biza ari 52 anashimangira ko hari iby'ibanze bahawe.
Yagize ati 'Hari iby'ibanze bamaze gufashwa harimo ibiringiti, amasafuriya, ibikombe n'imikeka ndetse n'indobo ubwo rero ibijyanye n'ibiryo ni byo twaraye tugiye kuzana ku buryo ejo n'ejobundi bazaba bari kubibona.'
Yakomeje avuga ko aha hantu hibasiwe n'ibiza by'imvura ari mu manegeka anashimangira ko nubwo ari hamwe mu hemerewe guturwa bisaba kureba abazahatura ibikoresho bazahubakisha kugira ngo inzu zitazapfa gusenyuka.
Yongeyeho ku buri muturage wese wifuza gusana inzu ye bimusaba kwaka icyangombwa kugira ngo ubuyobozi bubanze burebe aho atuye uko hameze ndsetse ko uwo bazasanga aho atuye ari mu manegeka azasabwa kwimuka akajya gushakisha ahandi atura.
Uyu Murenge wa Bumbogo utuwe n'abaturage basaga ibihumbi 69 aho ugizwe n'imidugudu 43 n'Utugari turindwi. Umuntu umwe ni we wahitanywe n'ibyo biza byasenyeye abaturage.
Ivomo:Igihe