Kigali: Umuyobozi mu Kigo cy'Igihugu cy'Amakoperative yatawe muri yombi akekwaho ruswa - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu muyobozi yafashwe ku wa Gatandatu, tariki ya 5 Werurwe 2022. Yafatiwe mu cyuho amaze kwakira ibihumbi 100 Frw bikurikira ibindi 100 Frw yari yarakiriye mbere, yayatse ayita agashimwe.

Amakuru yizewe IGIHE yakuye mu bantu bakurikiranira hafi RCA avuga ko uwafashwe yari avuye mu gihano cyamezi abiri kubera imyitwarire ye irimo gusuzugura abayobozi, gusinda no kutita ku kazi ke nkuko bikwiye.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yemeje amakuru y'ifatwa ry'uwo muyobozi, anashima abaturage bakomeje gutanga amakuru kugira ngo ruswa ihashywe.

Yibukije abishora muri ruswa ko ari icyaha kidasaza kandi ugifatiwemo igihe icyo aricyo cyose abihanirwa nkuko amategeko abiteganya.

Icyaha cyo gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke ugihamijwe ahanishwa igifungo kiri hejuru y'imyaka itanu ariko kitarenze irindwi n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z'agaciro k'indonke yatse cyangwa yakiriye.

Umuyobozi watawe muri yombi afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Rwezamenyo mu gihe iperereza rikomeje hanatunganywa dosiye kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kigali-umuyobozi-mu-kigo-cy-igihugu-cy-amakoperative-yatawe-muri-yombi-akekwaho

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)