Kingdom God Ministries nibo bafunguye igitara... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu gihe abantu mbarwa bitabiye igitaramo amaso yari yaheze mu kirere, kugera ku isaha ya saa 19:51 bategereje ko hagira umuhanzi ugera ku rubyiniro, dore ko abashyushyarugamba batari banakigaragaje.

Ku isaha ya 19:59 nibwo bari bageze ku rubyiniro aribo Eddy Kamoso na Edithe batangira basaba imbabazi bacye bitabiriye, bahamya ko batari bazi ko kwipimisha COVID-19 ari ingenzi, ari kimwe mu byabatindije.

Ku isaha ya saa 20:05, bahamagaye Kingdom God Ministries batangiriye ku ndirimbo yabo yitwa 'Iyerekane', byabanje kugorana kubera ibyuma bitari biri ku murongo neza.

Bakomereje ku ndirimbo yitwa 'uri mwiza', basoreza ku ndirimbo yitwa 'nzamuhimbaza' yahagurukije bacye babashije kwitabira.

Ku isaha ya 20:34, nibwo MD yahamagawe ku rubyiniro, umuhanzi ukora injyana ya Rap gusa byaje kudakunda hahita hahamagarwa ku isaha saa 20:40 Gisubizo Ministries yinjirira mu ndirimbo yayo 'Ushimwe Mana Yanjye' , bageze ku ndirimbo baba bagira bati:"Nguhetse ku mugongo wanjye'  abantu bakaraga umubyimba karahava ari nayo basorejeho saa 21:02.

Kingdom God Ministries niyo yafunguye igitaramo 

N'ubwo ibyuma byabanje kuba ikibazo ariko basoje neza
 Â 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/115184/kingdom-god-ministries-nibo-bafunguye-igitaramo-cya-rwanda-gospel-star-live-115184.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)