Kiyovu Sports ku mwanya wa mbere nyuma yo gutsinda naho APR FC igatakaza #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikipe ya Kiyovu Sports yafunguye amazamu ku munota w 15 w'umukino, ku gitego cyatsinzwe na Mugenzi Bienvenu, akaba ari n'umwe mu bakinnyi bamaze iminsi bahagaze neza muri Shampiyona y'u Rwanda.

Abakinnyi babanje mu kibuga:

Kiyovu Sports: Kimenyi Yves, Serumogo Ali, Dusingizimana Gilbert, Ngendahimana Eric, Ndayishimiye Thierry, Nshirimana Ismail, Benedata Janvier, Bigirimana Abedi, Mugenzi Bienvenue, Emmanuel Okwi, Bizimana Amissi.

Etincelles FC: Lulu Thierry, Akayezu Jean Bosco, Uwiringiyimana Christophe, Bizimungu Omar, Kanamugire Moses, Gakwavu Jean Berchmas, Ciiza Hussein, Usabimana Olivier, Kakule Mukata Justin, Songa Isaïe, Fosso Fabrice.

I Huye, Mukura yongeye kwerekana ko ari ikipe nkuru

Mu mukino wari utegerejwe na benshi i Huye, APR FC yafunguye amazamu ku munota wa 23 ku gitego cyatsinzwe na Kwitonda Alain Bacca.

Igice cya mbere cyaje kurangira ari igitego 1-0 cya APR FC, Mukura iza kwishyura ku munota wa 65 kuri penaliti, umukino urangira ari igitego 1-1.

Kiyovu yasubiye ku mwanya wa mbere

Ikipe ya Kiyovu Sports nyuma yo gutsinda Etincelles, bigakurikirwa no gutakaza amanota kwa APR FC, Kiyovu Sports ubu iyoboye urutonde rwa shampiyona rw'agateganyo n'amanota 47, naho APR FC Ikayikurikira n'amanota 45.




Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/kiyovu-sports-ku-mwanya-wa-mbere-nyuma-yo-gutsinda-naho-apr-fc-igatakaza

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)