Dr Ngirente Edouard yamaganye amakuru avuga ko ibiciro ku masoko byazamutse kubera intambara yo muri Ukraine.
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Werurwe 2022, mu kiganiro n'itangazamakuru cyibanda ku miterere y'ubukungu bw'igihugu.
Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente Edouard yemeye ko ibiciro byazamutse ariko ngo ntaho bihuriye n'Intambara iri kubera muri Ukraine.
Ati 'Habanje kuzamuka isukari, isabune n'amavuta yo guteka, ntaho bihuriye n'intambara iri ahantu aha n'aha ku Isi. Ntabwo aribyo. Ni izindi mpamvu zishingiye ku nganda byaturukagaho.'
Yakomeje avuga ko Ibiciro nibizamuka ku Isi, abaturage bakwiriye kumva ko no mu Rwanda bizazamuka, n'ubwo hari ibyo Leta ishyiramo Nkunganire.
 Minisitiri Dr Ngirente yagaragaje ko leta izi neza isukari iri mubyo abanyarwanda bakenera buri munsi ari nayo mpamvu izamuka ry'igiciro cyayo kigwaho buri munsi.
'Kubera ko tuzi ko Abanyarwanda bakenera isukari buri munsi, ikibazo cy'uguhenda kwayo tugikoraho buri munsi.' Minisitiri w'Intebe Edouard Ngirente
Ku birebana n'izamuka ry'igiciro cy'isukari, Minisitiri Habyarimana Beata yavuze ko n'ubwo u Rwanda ruyikora ariko rutihagije kuko igihugu gikora itarenze 10% indi ikaba iva hanze.
Yavuze ko aho yavaga nko muri Zimbabwe na Malawi, inganda zayikoraga zirimo gusanwa.
The post Leta y'u Rwanda yavuze ko izamuka ry'ibiciro ku isoko ntaho rihuriye n'intambara yo mu Ukraine appeared first on FLASH RADIO&TV.