Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 04 Werurwe 2022 ku cyicaro cya Mango 4G mu mujyi wa Kigali, Salima Mukansanga yashyikirijwe ishimwe yagenewe n'iyi sosiyete kubera guhesha ishema u Rwanda no kugaragariza Isi ko umugore aho ava akagera shoboye, maze bamuha interineti ya Mango 4G idahagarara azakoresha umwaka wose (Amezi 12).
Nyuma yo guhabwa iri shimwe, Salima yashimiye cyane Mango 4G kuba yaramutekerejeho ndetse igaha agaciro ibikorwa yakoze, yongera kwibutsa ko umugore ashoboye.
Yagize ati'Ndabashimiye cyane Mango 4G kuba yarantekerejeho, igaha agaciro ndetse ikazirikana ibikorwa nakoze, biranshimishije cyane kandi binyereka ko umugore nawe ahabwa agaciro kuko arashoboye'.
'Nshimiye Leta y'u Rwanda ku ruhare rukomeye ikomeje kugira mu guteza imbere umugore, kuba narabonye aya mahirwe ni ukubera igihugu cyiza gitanga amahirwe kuri bose, nkanashimira Abanyarwanda banyeretse ko turi kumwe ndi muri Cameroun, ubutumwa bwabo banyohererezaga bantera akanyabugabo bwatumaga numva ntari njyenyine ahubwo ndi kumwe n'abanyarwanda bose'.
Agaruka ku kamaro interineti ya Mango 4G yahawe icyo izamumarira, Salima yagize ati'Mango 4G irakoze cyane, ubu igiye gutuma Isi yose imbona, benshi bazamenya ibikorwa byanjye, izamfasha kuganira n'inshuti n'abavandimwe ndetse by'umwihariko izamfasha byinshi mu mwuga wanjye wo gusifura, aho izajya impuza na bagenzi banjye dukorana'.
Umuyobozi wa Mango 4G, Niyomugabo Eric, yavuze ko Mukansanga Salima yari akeneye gushimirwa kubera ko yahesheje igihugu ishema ndetse anagaragaza ko umugore ashoboye.
Yagize ati'Mu byukuri ntabwo bihagije, gusa aka ni agashimwe twamugeneye kubera ko yahesheje igihugu ishema n'Abanyarwanda muri rusange ndetse anagaragariza Isi ko umugore ashoboye'.
Uyu muyobozi yavuze ko iyi ari intangiriro ya Mango 4G mu bikorwa bya siporo kuko mu bihe biri imbere bazajya bagaragara mu bikorwa bya siporo cyane, babishyigikira cyane.
Niyomugabo avuga ko umunyarwanda udakoresha interineti ya Mango 4G yacikanwe kubera ko ariyo interineti ya mbere yihuta kandi ikora neza mu Rwanda, gusa avuga ko nta rirarenga kuko uwayikenera yayibona hose mu gihugu.
Mukansanga yabaye umugore wa mbere muri Afurika wasifuye igikombe cya Afurika cy'Abagabo 'CAN'.
Uyu Munyarwandakazi yasifuye imikino itatu, harimo uwahuje Guinée na Zimbabwe, aho yasifuye ari mu kibuga hagati ndetse n'uwahuje Guinée, Malawi ndetse n'uwa Malawi na Zimbabwe, aho iyi mikino ibiri yari umusifuzi wa Kane.
Salma ukomeje kugirirwa icyizere na CAF, aherutse mu gikombe cya Afrika cy'abari munsi y'imyaka 23 cyabereye mu Misiri mu 2019.
Uko bukeye n'uko bwije, uyu munyarwandakazi agenda azamuka ku rwego rushimishije, dore ko yanemejwe na FIFA nk'umwe mu bazasifura imikino ya nyuma y'igikombe cy'Isi cy'abagore kizabera muri Australia na New Zealand mu 2023.
Urutonde rw'abasifuzi bazavamo abazayobora igikombe cy'Isi cy'abagore, ruriho abasifuzi 156 bo ku Isi hose, hakabamo 19 bo ku mugabane wa Afurika.
Mukansanga Salima yahawe interineti ya Mango 4G izamara umwaka wose
Mukansanga Salima yifotozanya n'abakozi ba Mango 4G