Ni kuri uyu wa gatatu tariki ya 2 Werurwe 2022 inkuru ya y'urukundo rwa Meddy n'umufasha we Mimi yageze yanze binyuze mu ibaruwa yanyuze kuri konti za Instagram zisanzwe zandika amakuru ya Meddy nka Meddy Update nizindi.
Iyo nkuru yavugaga k'umubano wabo n'uko bagiye barushaho kwegerana kugera ubwo havuyemo urukundo. " Twatangiye kugenda twegerana, nkafata imodoka nkakora urugendo nkajya kumureba nitwaje gitari Tukajya muri parike ubundi nkamuririmbira zimwe mundirimbo zange, tukaganira amasaha make ubundi tugataha. Nyuma y'amezi atandatu umunsi umwe turi muri parike nubuye amaso ndamureba numva ikintu kibishahi mumumaso nibwo namenye ko rwari urukundo, bihera ubwo ibindi byose bisigaye n'amateka. kuva icyo gihe Mimi yabaye umuntu wange ikirenze byose yaje kuba inshuti yange magara, ubu dufite amatsiko yo kureba icyo Imana yaduteguriye ndetse Turashimira Imana yatubereye igitangaza ikaduhuza.
Meddy akomeje gushima Imana yamuhuje n'umufasha we Mimi.
Mimi inahuti magara ya Meddy akaba n'umufasha we.