Iki kigo cyatangaje ko imvura nyinshi ugereranyijwe n'izagwa ahandi mu gihugu izaba iri hagati ya milimetero 260 na 300. Iteganyijwe mu gice gito cya Pariki y'Igihugu ya Nyungwe no mu bice by'Uturere twa Karongi, Rutsiro, Ngororero na Rubavu.
Ni mu gihe imvura nke mu gihugu izaba iri hagati ya milimetero 100 na 140. Iteganyijwe mu Ntara y'Iburasirazuba ukuyemo Akarere ka Rwamagana n'igice cy'iburengerazuba bw'Akarere ka Nyagatare n'aka Gatsibo.
Yakomeje iti "Imvura iteganyijwe kugabanuka uko uva mu burengerazuba bw'igihugu ugana mu burasirazuba, ariko kandi iteganyijwe kwiyongera mu gice cya gatatu cy'ukwezi kwa Mata ugereranyije n'ibice bibiri bya mbere by'uku kwezi."
Muri rusange, imvura iteganyijwe muri Mata 2022 izaba iri ku kigero cy'impuzandengo y'imvura isanzwe igwa muri uku kwezi mu gihugu hose, cyane cyane ku mvura izagwa mu gice cya mbere n'icya kabiri cy'uko kwezi.
Gusa Meteo Rwanda ikomeza iti "Naho izagwa mu gice cya gatatu ikazaba iri hejuru y'ikigero cy'imvura isanzwe igwa muri icyo gice."
Biteganywa ko ubushyuhe bwo mu Nyanja y'Abahinde buzaba buri ku kigero gisanzwe naho ubwo mu Nyanja ya Pasifika bukazaba buri munsi y'ikigero cy'ubushyuhe busanzwe.
Ibyo ngo biri muri bimwe bizatera imvura iteganyijwe mu karere u Rwanda ruherereyemo.
Muri rusange, imvura nyinshi iri hagati ya milimetero 220 na 300 iteganyijwe mu burengerazuba bw'akarere ka Musanze, Nyaruguru na Nyamagabe no mu Ntara y'Iburengerazuba uretse mu burengerazuba bw'uturere twa Nyabihu na Ngororero.
Imvura iri hagati ya milimetero 140 na 220 iteganyijwe mu mujyi wa Kigali, mu karere ka Rwamagana, mu burengerazuba bw'akarere ka Nyagatare na Gatsibo no mu bice bisigaye by'Intara y'Iburengerazuba, iy'Amajyepfo niy'Amajyaruguru.
Naho imvura iri hagati ya milimetero 100 na 140 iteganyijwe ahasigaye hose mu Ntara y'Iburasirazuba.
Ni mu gihe umuyaga mwinshi uteganyijwe muri Mata 2022, uwo hejuru uzaba ufite umuvuduko uri hagati ya metero 4 na 8 ku isegonda.
Naho ubushyuye bwinshi bwitezwe buzaba buri hagati ya dogere celcius 17 na 29 mu Rwanda, bukaba buri ku kigero cy'impuzandengo y'ubushyuhe busanzwe muri Mata.
Umujyi wa Kigali, Amayaga, mu kibaya cya Bugarama no mu Ntara y'Ibirasirazuba ukuyemo ibice by'iburengerazuba bw'akarere ka Nyagatare na Gatsibo niho hateganyijwe igipimo cy'ubushyuhe kiruta icy'ahandi, kizaba kiri hagati ya dogere celcius 26 na 29.
Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/meteo-rwanda-yateguje-ko-imvura-izaba-nyinshi-muri-mata